Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Arthur Asiimwe, yasubije igisirikare cy’u Burundi cyamaganye televiziyo yacyo (RTV), kiyishinja guha urubuga abagishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Nyatura.
Tariki ya 14 Gicurasi 2023, kuri iyi televiziyo hatambutse ikiganiro Ishusho y’Icyumweru cyari cyatumiwemo Me Uwizeyimana Evode na Me Gasominari Jean Baptiste basesenguraga ku ngabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) zishobora kujya muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Me Gasominari yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, zikanayiha imyitozo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati: “Ariko n’abaje muri Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Masisi, kuva ahitwa Karuba, ukagera i Mweso, na bo uyu munsi ibigwi bafite ni ugutoza FDLR, Nyatura no kubaha intwaro, no gukorana na bo. Ingabo z’u Burundi!”
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yatangaje ko abasirikare babo boherejwe mu burasirazuba bwa RDC bakora neza byo gushimirwa, avuga ko ibyatangarijwe kuri televiziyo y’u Rwanda ari igitutsi kuri zo.
Col. Biyereke yagize ati: “N’ubwo abasirikare b’u Burundi bamaze gukora akazi gakomeye muri Congo, birababaje kubona abantu bamwe binyuze muri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) bashinja nkana ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kuyitoza ndetse no kuyiha intwaro. [Ni] igitutsi gikomeye ku bunyamwuga bw’ingabo z’u Burundi zisohoza inshingano zazo aho zoherezwa hose.”
Uyu musirikare w’u Burundi yatangaje ko ibyavugiwe kuri iyi televiziyo biri inyuma y’umugambi utazwi, ariko Asiimwe mu kiganiro yagiranye na VOA, yitandukanyije na Me Gasominari, asobanura ko ibyo uyu munyamategeko yavuze ari ibitekerezo bye bwite.
Asiimwe yagize ati: “Ntabwo ari igitekerezo cya Leta y’u Rwanda cyangwa icya RBA. Ni igitekerezo cy’umuntu ku giti cye kandi yabivuze nk’umuntu wigenga. Ibyo yavuze ntibisobanuye ko bishigikiwe na Leta y’u Rwanda cyangwa RBA, ahubwo yatanze igitekerezo nk’undi mutumirwa wese ugaragaza uko yumva ibintu.”
Ingabo z’u Burundi zikorera muri Masisi kuva muri Werurwe 2023. M23 yazisigiye ibice zigenzura muri iyi teritwari na yo ica amarenga y’uko hari imikoranire hagati yazo n’imitwe irimo FDLR, hamwe n’ingabo za RDC; bihabanye n’ibyemezo bya EAC.
Indi nkuru wasoma: Rurageretse hagati y’Igisirikare cy’Uburundi na Televiziyo Rwanda