Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Gashyantare nimugoroba, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yahuye imbonankubone na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni ahitwa mu Mujyi wa Oyo. Iyi nama ije ibanziriza ihuza iy’ibihugu bine, itangira kuri iki Cyumweru muri uyu mujyi wo muri Congo Brazzaville.
Nta tangazo ryatangarijwe abanyamakuru nyuma y’iki kiganiro kirenze isaha abakuru b’ibihugu byombi bagiranye. Icyakora, ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu gusa Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rutanze imyanzuro ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kampala.
Uru rukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo ibyibutsa, rwasabye Uganda kwishyura RDC miliyoni 325 z’Amadolari, kubera igitero yayishojeho no gusahura umutungo kamere, mu myaka igera kuri makumyabiri yashize.
Iki cyemezo cy’urukiko cyaje mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zirimo gukora ibikorwa bihuriweho byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane uwa ADF, kandi abaturanyi bombi bafatanya mu kubaka ibikorwa remezo by’imihanda no guhuza ubukungu mu karere.