Guverinoma ya Tanzania yasabye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari ku butaka bw’iki gihugu bose batabwa muri yombi, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ni ubusabe bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mula, ubwo ku wa Kane w’iki cyumweru yari yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Tanzania mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mula, yagaragaje ko gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo nzira ishoboka yo gukumira ko Jenoside yazongera ukundi.
Ati: “Twifatanyije n’abarokotse kandi dushyigikiye urugamba bakomeje rwo gushaka ubutabera kugira ngo abakoze ubu bwicanyi baburyozwe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania nk’uko The East African yabitangaje, yijeje Guverinoma y’u Rwanda ko Tanzania ifite umuhate wo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera hisunzwe amategeko mpuzamahanga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagaragaje ko intego y’igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ari ukugira ngo abaturage ba Afurika ndetse n’umuryango mpuzamahanga bamenye agaciro k’ubuzima ndetse n’ak’ubumuntu