Abaturage bo muri Sri Lanka bigaragambije bamagana ubuyobozi bw’igihugu cyabo, kugeza n’aho bagiye mu rugo rw’umukuru w’igihugu bakaruhukira mu gikoni cye, bakigabanya ibiribwa bahasanze ari nako abandi bari muri pisine boga.
Imyigaragambyo yafashe indi ntera nyuma y’aho muri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yatangaje ko igihugu cye kiremerewe n’amadeni ku buryo kidashobora kwishyura ayo cyafashe.
Ubukene mu gihugu ubu buranuma, kubona ibyo kurya ni ikigeragezo, imiti yarabuze, ibikomoka kuri peteroli nabyo ni uko.
Sri Lanka yatangiye ibiganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, bigamije kureba uburyo iki kibazo cyakemuka. Ni igihugu ubusanzwe gituwe n’abaturage miliyoni 22 ariko bose bari kwicira isazi mu maso.
Abaturage batishimiye ibiri kuba mu gihugu, bakoze imyigaragambyo bamagana ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko basaba Perezida Gotabaya Rajapaksa kwegura.
Bageze mu rugo rwe abashinzwe umutekano bafata umwanzuro wo kumuhungisha kugira ngo atagirirwa nabi. Bakigera mu rugo rwe, bamwe baruhukiye mu gikoni cye, bigabanya ibiryo, abandi bajya mu biro, mu buriro, hose barahajagajaga abandi batangira koga muri pisine ye.
Sri Lankan protesters stormed the residence of the President and are swimming in his pool pic.twitter.com/qbVFgIAG5f
— Liam 🇹🇨🤝🇨🇦 (@Hezbolsonaro) July 9, 2022
Les manifestants profitent de la cuisine du Président du #SriLanka dans sa résidence. La population souffrent depuis des mois de pénuries de carburant, denrées alimentaires ainsi que de coupures de courant quotidienne et d’une inflation galopante #GoHomeGota #SriLankaProtests pic.twitter.com/bc2DpsnXe2
— Anonyme Citoyen (@AnonymeCitoyen) July 9, 2022