Abigaragambya bavuze ko bazakomeza kwigarurira ingoro ya perezida n’iya minisitiri w’intebe ba Sri Lanka kugeza igihe abayobozi bombi beguye ku mugaragaro.
Perezida Gotabaya Rajapaksa yavuze ko azava ku butegetsi ku ya 13 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ku wa Gatandatu. Ariko perezida ntiyigeze aboneka cyangwa ngo agire icyo atangaza ku mugaragaro.
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Nyakanga, ibihumbi by’abaturage byigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Colombo, basaba ko perezida yegura bagera no ku noro ye barayigabiza ariko basanga yahunze. Perezida yashinjwe imicungire mibi y’ubukungu mu gihugu, yateje ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, lisansi n’imiti mu gihe cy’amezi atari macye.
Minisitiri w’intebe Ranil Wickremesinghe na we yavuze ko azava ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa gatandatu, aho inzu ye bwite yatwitswe.
Ariko abigaragambyaga bakomeje gushidikanya ku byifuzo by’abayobozi. Umuyobozi w’imyigaragambyo y’abanyeshuri Lahiru Weerasekara yagize ati: “Urugamba rwacu ntirurangiye”. Ati: “Ntabwo tuzareka iyi ntambara kugeza igihe [Perezida Rajapaksa] avuyeho.”
Umusesenguzi wa politiki akaba n’umwunganizi mu by’uburenganzira bwa muntu, Bhavani Fonseka, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ati: “Iminsi mike iri imbere igiye kuba ibihe bidashidikanywaho kugira ngo turebe ibiba muri politiki.”
Kuri iki cyumweru, abayobozi ba politiki bagomba gukora izindi nama kugira ngo baganire ku ihererekanyabubasha mu mahoro.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yavuze ko guverinoma iyo ari yo yose ikeneye guhita yibanda ku ihungabana ry’ubukungu rimaze igihe.