Imirimo yo gutangira kuvugurura Stade Amahoro no kuyagura yaratangiye nyuma y’igihe kinini bivugwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Guhera muri Gicurasi 2018 ni bwo inkuru y’uko stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa, tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe (iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.
Kuva icyo gihe kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka yari itaratangira kuvugururwa ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyayikomye mu nkokora, gusa kompanyi yo muri Turikiya yitwa ‘SUMMA’ ifite isiko ryo kuyivugurura ari nayo yubatse Kigali Arena yatangiye imirimo yo kuyivugurura.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) nicyo gifite mu nshingano ivugururwa ry’iyi Stade ari nacyo gikurikirana imirimo yayo gifatanyije na MINISPORTS nk’umufatanyabikorwa.
Mu kiganiro Mashami Protegene, umukozi wa Minisiteri ya Siporo ukurikirana imirimo yo kuvugurura iyi Stade, yabwiye iyi ISIMBI ko ari byo Amahoro yatangiye kuvugururwa ndetse azuzura vuba bidatinze.
Ati “nibyo yatangiye kuvugururwa, nk’uko mwabibonye hari imirimo y’ibanze yatangiye, ntabwo ari ibintu bizafata igihe kirekire ariko na none ntabwo nahita mbabwira ngo bizamara igihe iki n’iki. Ntbawo bizafata igihe kirekire.”
Avuga ko iyi Stade yakiraga ibihumbi birenga 23 ubu izajya yakira ibihumbi 45 ndetse ikazaba itwikiriye hose. Ati “Izaba isakaye ahantu hose abantu bicara. Niyuzura imyanya izagera ku bihumbi 45 by’abantu bicaye neza.”
Kubijyanye no kuba Stade Amahoro yamanurwa ikagera hasi atari byo kuko akenshi stade zimanurwa hasi aba ari iy’umupira w’amaguru gusa kandi mu Mahoro hakinirwamo n’indi mikino, nk’imikino ngororamubiri (Athletisme), Handball n’indi.
Si Stade Amahoro gusa izavugururwa kuko na Petit Stade ndetse n’inzu iberamo imikino y’abafite ubumuga izwi nka NPC nayo izavugururwa.
Ati “Abantu baravuga Stade, abenshi bagahita bumva umupira w’amaguru, ariko iyo tuvuze kuvugurura Stade harimo no kubaka Petit Stade neza, tukubaka n’iriya nyubako ikoreshwa cyane mu mikino y’abafite ubumuga nubwo wenda ikoreshwa no mu yindi mikino isanzwe.”
Kompanyi ya SUMMA irimo kuvugurura inagura Stade Amahoro, ni nayo yubatse Stade Diamniadio yo muri Senagal, ni Stade Perezida Kagame aherutse kwitabira umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera z’ukwezi gushize.
Amahoro yatangiye kuvugururwa mu gihe amwe mu mashyirahamwe atarabona aho ajya gukorera, gusa ay’inkwakuzi yo ngo yamaze kwimuka.
Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, imirimo yo kubakwa yo yari yaratangiye mu 1983.