Perezida wa repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko atifuza kubona abana ba Maj. Fred Gisa Rwigema ari impunzi mu bihugu byo hanze mu gihe se ubabyara ari we warwaniriye igihugu akahasiga n’ubuzima.
Ibi, perezida Kagame yabitangarije mu birori by’ubukwe bw’umukobwa wa Rwigema Teta Gisa byabaye kuri uyu wa gatandatu akaba ari mushiki wa Eric Gisa we utaragaragaye muri ubu bukwe kuko aba muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yabyaranye na Madamu we Jeannette Rwigema, mbere y’uko arasirwa i Kagitumba ku itariki ya 02 Ukwakira mu 1990. Byari nyuma y’umunsi umwe wonyine atangije urugamba rwo kubohora u Rwanda yari anayoboye.
Eric Gisa uba muri USA, akunze gusura ibihugu byo muri afurika y’iburasirazuba aho kunze kuza akagarukira mu gihugu cya Uganda aho kuza mu Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko uyu muhungu wa Maj Gen Fred yakabaye ari mu Rwanda nk’igihugu se umubyara yarwaniriye, asaba abagize umuryango we kumubwira agatahuka.
Ati: “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette [Rwigema] ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe. Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atifuza na gato ko umwana wa Maj Gen Fred aba hanze y’igihugu cye cyangwa ngo yitwe impunzi.
Ati: “Sindibubitindemo, ariko mumumpere ubutumwa. Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa ngo abe impunzi; ko yashaka impapuro zo hanze.”
Yakomeje ashimira Teta Gisa ku kuba yaragenze amahanga agiye kwiga ariko nyuma akazirikana igihugu cye se yarwaniriye akagaruka ku mu Rwanda.
Yabwiye Jeannette Rwigema ko atifuza ko umuhungu we na Gisa yaba hanze y’igihugu, “keretse ari amahitamo ye”.
Ati: “Akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze”.
Perezida Kagame yunzemo ko Eric Gisa atanakwiriye “kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse.”