Mpayimana Philippe umunyapolitiki wigeze kwiyamamaza ku umwanya wa Perezida muri 2017 akaza gutsindwa nyuma agahabwa akazi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu yatangaje ko kuba yarahawe akazi bitavuze ko agiye kuyoboka ishyaka rya FPR inkotanyi.
Uyu mugabo usanzwe atuye mu Bufaransa, avuga ko yakomeje gufatanya n’Abanyarwanda mu kubaka Igihugu. Yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko kuba yarahawe umwanya bitavuze ko agomba guhita yinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi kuko nubundi yawuhawe atayirimo.
Ati “Umuntu wakumva akazi yigengaga agahita ahinduka ikindi aba atangiye gupfobya imikorere ya Leta n’ubwisanzure bwa buri muntu.”
Akomeza agira ati “Umuntu iyo bamuhaye akazi bamusobanurira ibyo agiye gukora, ntabwo uwo munsi ahita ahinduka ihene cyangwa Intama, ngo ahinduke undi muntu…ibyo abantu baba batekereza ngo ‘arahita ajya mu ishyaka’ ngo ‘arahita ajya mu muryango’…icy’ingenzi bamenya ni uko FPR ni umuryango w’Abanyarwanda nk’uko bivugwa, hari ibintu byinshi cyane umuntu wese ukunda Igihugu ahuriraho na FPR. Ibyo rero tubihuriyeho.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ugushyingo yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Philippe Mpayimana, Mpayimana Philippe yagizwe inzobere ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.