Dr Bizimana Nsekuye ufite ubwenegihugu bwa Uganda, akagira inkomoko mu Rwanda, tariki ya 10 Ugushyingo 2017 yasohoye igitabo kivuga ku gikorwa kibera mu mibonano mpuzabitsina cyitwa ‘Kunyaza’.
Muri iki gitabo kiri ku rubuga ‘Amazon’, Dr Bizimana agaragaza uburyo ‘Kunyaza’ bikomoka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya kandi byakwiye hirya no hino kubera gukundwa n’abakora imibonano mpuzabitsina.
Uko abisobanura, ni “igikorwa umugabo akorera umugore bari gukorana imibonano mpuzabitsina, kigatuma mu gitsina cye hasohokamo amavangingo [amazi] agisukura kandi akumva aruhutse.”
Dr Bizimana yagize ati: “Kwiga no gukoresha ubu buryo biroroshye cyane, ntibisaba imbaraga z’umwihariko cyangwa imyitozo ihoraho. Kandi inkuru nziza ku mugabo ni uko ari we uha umugore amarangamutima atangaje, kandi kubikora neza bimutera ishema.”
Mu ncamake, iki gitabo kirasobanura uburyo ‘Kunyaza’ bikorwamo, aho umugabo aba agomba gukora kugira ngo bigende neza nk’ahitwa ’A, G na U-spot’, uburyo gakondo n’ubugezweho bwo kunyaza (umugore yicaye, aryamye cyangwa atwite), ingingo z’umuco zifitanye isano na byo, kandi gikubiyemo n’ubuhamya.
Umwanditsi mugenzi we, usanzwe ari n’Umunyamabanga Uhoraho mu rwego rw’ubucamanza rwa Uganda, Bigirimana Pius, mu gitabo kivuga ku “Kuri Kweruye” ku mibonano mpuzabitsina mu Banyafurika, yasobanuye ko ‘Kunyaza’ ari bwo buryo bwiza bwafasha abari mu gikorwa kuryoherwa.
Bigirimana yifashishije igitabo cya Dr Bizimana, yagize ati: “Ni uburyo bworoshye abakundana bakwiga kugira ngo banyurwe n’imibonano mpuzabitsina.” Gusa kuri we, abatarahawe amasomo ahagije kuri iki gikorwa ni bo bakwiye kubukoresha.