Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwahamije Shikama Jean de Dieu icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, rumuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni imwe.
Shikama Jean de Dieu yahoze atuye muri Kangondo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ashinja leta “gukora Jenoside” ubwo yimuraga abaturage bari mu manegeka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro.
Uyu mugabo ni umwe mu bigometse kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”.
Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.
Ubwo Ubushinjacyaha bwamugezaga imbere y’Urukiko, bwavuze ko Shikama Jean de Dieu yagereranije ibitagereranywa aho muri ayo majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Mugesera Léon wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo rutwitsi yavuye ku Kabaya mu 1992.
Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.
Ubwo haburanwaga urubanza mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye Shikama Jean de Dieu ko ibyaha akurikiranweho yabihanirwa igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Shikama yafashe Jenoside yakorewe Abatutsi nk’akantu gato cyane, bwemeza ko uburyo ayo magambo yavuze ateyemo ubwoba yatuma bamwe basubiranamo bakicana.
Shikama yaburanye yemera ibyaha ariko avuga ko ayo magambo yayavuze ayatewe n’ihungabana rituruka ku mushinga wo kubimura wari umaze imyaka itandatu.
Yavuze ko mu kubimura bitari ukubakura mu manegeka ahubwo bari bagiye kubimura ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange.
Yavuze ko icyamuteye kugereranya amagambo ya Mugesera n’aya Mukuralinda byakomotse ku kiganiro yumvisemo mu bitangazamakuru, avuga ko bagomba kwimurwa ku gahato na cyane ko abatuye muri “Bannyahe” abifata nko kubavangura.
Yasobanuye ko nyuma yahise yandikira Mukuralinda amusaba imbabazi kandi ko yamubabariye.
Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 10 Nzeri 2022.