Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo, yashyikirijwe igihembo yatsindiye mu mwaka w’2021 gusa akaza kucyakwa.
Mu 2021, Shaddyboo yari yatsindiye igikombe cy’abantu bakoze ibikorwa byiza by’intangarugero (Influencers) bakagarukwaho cyane mu Rwanda, gusa icyo gihembo bahise bakimwaka ngo kuko harimo amakosa yagombaga gukosorwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, abakoresha urubuga rwa Twitter bagiriyeho ikiganiro ku ngingo igira iti “Dukeneye Award ya Shaddyboo Rwanda Influencer Award.”
Iki kiganiro cyarimo na Shaddyboo ubwe ndetse n’ibindi byamamare ku mbuga nkoranyambaga nka The Cat, Clapton Kibonke ndetse n’abandi benshi.
Nyuma y’amasaha make iki kiganiro kibaye, Shaddyboo yahise asubizwa iki gihembo yari yaratsindiye, maze mu byishimo byinshi, ahita abimenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, nyuma yo kwakira iki gihembo, yahise yongera kwibutsa abantu bibwira ko atakigezweho ko akiri ku mwanya wa mbere. Abinyujije kuri Twitter, Shaddyboo yabajije ati “Harya ngo ni nde undenze? Mugira umunwa.”