Umunyarwandakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri instagram aho aherutse kuzuza abamukurikira miliyoni imwe Mbabazi Shadia ari mu munyenga w’urukundo n’umusore w’umunyarwanda utuyemu gihugu cya Kenya.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo ibijya gushya birashyuha, abakurikirana Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi babona ingendo akorera muri Kenya Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biroroshye ko babona ko ari mu munyenga w’urukundo bitewe n’amagambo asigaye yandika usibye ko adatinya no kubasangiza amashusho ari kumwe n’umukunzi we.
Mu masaha make ashize yagize ati “Ibaze kubona urukundo n’ubushuti mu muntu umwe!” Aya magambo yari akurikiye amashusho ari kumwe n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo.
Mu kiganiro na Igihe, Shaddyboo utigeze ashaka kugira byinshi avuga kuri uyu musore cyangwa urukundo rwabo, yahamije adaciye ku ruhande ko ari mu rukundo. Ati “Wamubonye, yego ni we turi gukundana.”
Mu ijoro ryo ku wa 7 Werurwe 2022 umwe mu nshuti za Shaddyboo yasohoye amashusho y’uyu mugore asomanira mu kabyiniro n’uyu musore bari gukundana.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.
Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.