Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yemeye ko ari mu rukundo na Producer Yewëeh bamaze iminsi bagaragara bari kumwe agatoki ku kandi aho banaherutse kugaragara bari kumwe mu birori bya ‘Diva Awards’ uyu mugore yanegukanyemo icy’ukurura abagabo kurusha abandi.
Ibi Shaddyboo yabikomojeho mu kiganiro ‘Kulture talk’ yagiranye na IGIHE, aha akaba yagize ati “Hari amezi ashize dukundana, ariko muba mushaka kuntera umwaku, ubu mwe mugiye kunkurikiza ya magambo yawe.”
Shaddyboo avuga ko atangira gukundana na Yewëeh atari azi ko ari umu ‘Producer’ icyakora ahamya ko nta n’icyo bimubwiye.
Uyu mugore yahishuye ko we na Yewëeh bahuriye hanze y’u Rwanda, ari naho uyu musore yahereye amwegera agatangira kumutereta.
Ati “Twahuriye ahantu hanze y’u Rwanda aranyegera ambwira ko ari uw’iwacu, atangira kuntereta ampa ‘care’ ndavuga nti ’ntabwo uyu yaba ari Umunyarwanda kuko abo nzi bagira ‘ishaza’ (umutima mubi).”
Ni umugore udaca ku ruhande iyo umubajije icyo yagendeyeho ajya guhitamo Yewëeh. Shaddyboo yavuze ko hari byinshi byamukuruye kuri uyu musore, icyakora kimwe mu bintu byatumye afata umwanzuro wo kumwihebera kikaba uburyo aba yitaye ku bana be.
Ati “Iyo abyutse akambaza gahunda zanjye n’izo mfitiye abana mpita numva bindenze. Mu ijambo rimwe yita ku bana.”
Ku rundi ruhande Shaddyboo yavuze ko atifuza kuvuga ku cyamutandukanyije na Manzi Jeannot baherutse gutandukana mu minsi ishize.
Ati “Sinjya ntinda ku bantu twatandukanye kuko ibyabo biba byararangiye kuri njye.”
Uyu mugore yanaboneyeho umwanya wo kwihaniza abavuga ko Yewëeh yashatse kuririra ku izina rye kugira ngo amenyekane.
Ati “Ese kuki mufite imitima mibi, si izina ryanjye? Mu gihe yishimye nashaka aryuririho arikoreshe icyo ashaka. Njye ninkunda mujye mundeka.”
Ku bijyanye no kuba ari gukunda abasore bato, Shaddyboo yagize ati “Mu gihe abantu tungana byananiranye mureke njye kureba n’abato, hari ubwo ari abana mu myaka ngo mbe ndi gukora ibyaha?”
Shaddyboo yanaboneyeho kwihaniza abantu bari kumwibasira bamubwira ko yihutiye gutangaza uyu musore batamaranye igihe kinini, ati “Murebe ibibareba mutureke twikundanire.”
Uyu mugore wanze kuvuga igihugu yahuriyemo na Yewëeh, yavuze ko amukundira ko yiyubaha, akamwitaho ndetse akaba n’umusore ugira ikinyabupfura.