Mbabazi Shadia yahawe igihembo cy’umugore ufite ubwiza burangaza benshi mu cyiciro cyari kiri mu bihembo bya “Diva Beauty Awards” cyo gutora ‘Umwamikazi w’ubwiza’.
Ni mu bihembo byatanzwe ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 muri Mundi Center. Muri iki cyiciro cya Queen of Beauty cyangwa se ‘Umwamikazi w’ubwiza’ hari hatoranyijwe abakobwa biyitaho cyane mu gukoresha ibijyanye n’ubwiza ndetse banagize n’uruhare mu kubikundisha abantu.
Shaddy Boo yahigitse abandi bakobwa b’ikimero barimo Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva.
Uyu mugore yahigitse bagenzi be nyuma y’uburyo bwo gutora bwabayeho no kureba uko yagaragaye ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku buryo yaserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.
Shaddy Boo agiye kujya ahabwa umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.
Uretse guhabwa ayo mafaranga, azajya anakorerwa ibintu by’ubwiza ku buntu mu gihe cy’umwaka.
Uretse Shaddy Boo kandi uwitwa Henriette Nene Treccy, nawe yahawe igihembo giherekejwe n’amafaranga aho yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo kuba umukobwa ukunzwe kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibindi bihembo byatanzwe birimo icya Best Lashes Artist aho cyatwawe na Extreme Beauty Lashes Extensions n’icya Best Tattoo cyahawe Thamani Tattoo. Hari kandi ibihembo byahawe abantu bakorera mu Ntara birimo icya Best Huye Make Up Artist cyahawe uwitwa Mama Keila, Best Rusizi cyahawe Hollywood Chic Saloon na Best Rubavu cyahawe Noel Fils.
Hari kandi igihembo cya Best Barber Male Artist cyahawe Lando Barber, akagishyikirizwa na Odille Ira Designer, Best Barber woman yabaye Lycier Barber, Best Male Nails Artist yabaye Shaffy Nails, Best Female Nails Artist yabaye Esther Nails, Best Make Up Artist aba Souda Makeup mu gihe Best Saloon yabaye Saranda Beauty Saloon.
Ibindi bihembo byatanzwe birimo icya Best Spa Saloon cyahawe Alcobla Dubai, icya Best Hair Stylist cyahawe Franck Hair Style, Best Female hair Artist yabaye Kigali Braids, Best Creativity Artist aba Kalinda naho Best Brand Name of Beauty in Rwanda iba Vanessa Her Majesty ya Miss Uwase Raïssa Vanessa.
“Diva Beauty Awards” ni ibihembo bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza, no gukomeza kumenyekanisha ababikora no kuzamura ubunyamwuga bwabo.
Umwaka ushize ibihembo nk’ibi byatanzwe tariki 6 Kanama 2023 muri Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali rwagati. Byatangwaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda.