Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bagaragaje ko bishimiye ibihe byiza bari kugirira mu Rwanda birimo kuba barashoboye gusura ingagi nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa gatandatu tariki 30 Mata 2022 muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bari mu Rwanda; aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda ikipe ya Paris Saint Germain bakinira ifasha u Rwanda kumenyekanisha.
Ku cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, aba bakinnyi uko ari bane basuye Parike y’igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mbere yo gusura iy’ibirunga mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere mu rwego gusura ingagi. Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere aba bakinnyi bagiranye ikiganiro n’abana bakina mu irerero ikipe ya PSG ifite hano mu Rwanda, bagenda basubiza ibibazo byabo bitandukanye.
Umwe mu bana yabajije Sergio Ramos umukinnyi yakundaga akiri muto, asubiza ko ari rutahizamu w’umunya-Brésil Ronaldo Nazario. Uyu myugariro w’umunya-Espagne yavuze ko uburyo we na bagenzi be bakiriwe mu Rwanda budasanzwe, agaragaza bishimira ibihe bagiriye mu Rwanda.
Mugenzi we Julian Draxler yabajijwe ibihe byiza kurusha ibindi yagiriye hano mu Rwanda, avuga ko yishimiye kubona ingagi zo mu birunga. Uyu rutahizamu w’Umudage yavuze ko atazigera yibagirwa ibihe byiza yagize ubwo yazamukaga mu birunga. Ibi yabihurijeho na mwene wabo Thilo Kehrer wavuze ko yakunze ingagi yise inshuti ze.
Umunya-Costa Rica Keylor Navas we yabajijwe icyatumye guhitamo kuba umunyezamu, avuga ko agifite imyaka itanu y’amavuko yakundaga kubona abana bo mu gace avukamo bakina umupira yumva arabikunze, ibyatumye asaba se umubyara kumujyana mu ishuri ry’umupira w’amaguru.
Yavuze ko akiri umwana muto yakundaga Cabelo Cunejo wahoze ari umunyezamu wa Costa Rica, yungamo kuba yaratwaranye UEFA Champions league na Real Madrid ari cyo kintu atajya yibagirwa.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko kuba bariya bashyitsi ari abo gushima kubera ko kuba baraje mu Rwanda bizagira icyo bizamura mu ishusho n’izina u Rwanda rusanzwe rufite yo.
Ati: “ Twe icyo u Rwanda rushaka ari uko izina ryarwo ritsinda, rikamenyekana, igihugu kigatera imbere kuko ari intege yarwo.”
Akamanzi yashimiye by’umwihariko bariya bakinnyi ku bw’uruhare bwabo mu gutuma ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bubaho, avuga ko iyo baba badahari ubwo bufatanye butari kubaho.