Kabera Robert wahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanamenyekana mu muziki nka ’Sergeant Robert’, yamaze kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri afungiye muri Uganda.
Kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yarekuwe. Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe, gusa ngo ubwo urugo rwasakwaga nta yigeze afatanwa.
Ubwo yatabwaga muri yombi, byavuzwe ko yahise amenyesha abanyamategeko be ko ajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala, abasaba kumufasha.
Yagize ati: “Nyamuneka niba mushobora kumfasha mubikore, baje kumfata ari nka Platoon ebyiri z’abapolisi, banjyana kuri Polisi yo muri Old Kampala. Batwaye ibyangombwa byose. Ndi muri Pickup yabo banjyana kuri Polisi. Niba mushobora kunkurikira mubikore kandi nihagira ikimbaho mumenye aho ndi.”
Aba banyamategeko uko ari batatu bose bahuriye mu kigo cy’abunganizi cya Kiiza & Mugisha Advocates: Kiiza Eron, Nafula Elizabeth na Mutale Salimat.
Ku munsi w’ejo bari bandikiye Komanda w’urwego rushinzwe iperereza ryihariye, SIU (Special Investigation Unit) rubarizwa muri Polisi ya Uganda, bamumenyesha ko bamenye ko umukiriya wabo usanzwe ari impunzi afungiwe ku biro bikuru bya Kireka, basaba kwemererwa kumwunganira.
Bati: “Turasaba ko mwakwemerera itsinda ryacu ry’abunganizi rigizwe na Kiiza Eron, Nafula Elizabeth na Mutale Salimat kugera, kuvugana no kunganira mu by’amategeko mu ikurikiranwa muri iki gihe cy’amategeko n’uburenganzira bwe.”
Ntiharamenyekana impamvu uyu mugabo yarekuwe. Mu Ugushyingo 2020 ni bwo byamenyekanye ko Robert Kabera yatorokeye muri Uganda ari kumwe n’umugore we, nyuma y’iminsi mike ahigishwa uruhindu.
Icyo gihe yakekwagaho gusambanya umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 15 y’amavuko abikoreye mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’uko atorotse cyashyize ahagaragara itangazo ry’uko Ubushinjacyaha bwacyo bwatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”
RDF yunzemo ko “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo”, yizeza Abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.
Sgt. Maj. Kabera, ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazzy Band”.