Uyu munsi u Rwanda rwizihije umunsi wo Kwibohora, mu birori byabereye muri Stade Amahoro aho abahanzi nka Senderi, Knowless, Alyn Sano basusurukije ababyitabiriye.
U Rwanda uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2024 rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 30, ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi bari buzuye Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 yari yuzuye.
Ni byo birori bya mbere byabereye muri Stade Amahoro kuva ifunguwe kumugaragaro tariki ya 1 Nyakanga 2024 APR FC ikina na Police ikayitsinda 1-0, ni nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugururwa iva ku bihumbi 25 yakiraga igera ku bihumbi 45.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka The Ben, Marina, Ruti Joël, Mariya Yohana, Butera Knowless, Senderi Hit, Dr. Claude, Isimbi Model n’abandi.
Abahanzi barimo Senderi Hit, Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano ndetse n’Itorero Urukerereza, basusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye mu birori byo #Kwibohora30.
Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zirimo nka ‘Twaribohoye’ na ’Nzabivuga’. Ni mu gihe Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo ‘Igikobwa’, ’Ntimugire Ubwoba’ yakoranye na Massamba Intore na Dj Marnaud.
Mu bandi bataramiye abantu muri ibi birori bikomeye mu mateka y’u Rwanda, harimo itsinda ry’ababyinnyi ryari riyobowe na Titi Brown, bagaragaje imbyino zishushanya imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Senderi Hit wabimburiye bagenzi be, yavuze ko atewe ishema no kuba ari we muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade.
Ati “Ubu ni njye muhanzi wabimburiye abandi gufungura bwa mbere Sitade Amahoro ivuguruye. Ni amateka kuri njye. Ndishimye cyane kandi nishimiye uko Abanyarwanda banyakiriye barenga ibihumbi 45, ndishimye. Ubu ni njye ‘Rubimburirabahanzi’.”
Perezida Kagame yavuze ko Stade Amahoro mu myaka 30 ishize yabaye ubuhungiro bwa benshi kuko bahahungiye kandi Ingabo za FPR zabatabaye.