Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amajwi n’amashusho biri mu rurimi rw’icyongereza ariko yasobanuwe mu kinyarwanda n’umusobanuzi ukomeye hano mu Rwanda ari we Rocky Kirabiranya aho hari umunyamakuru waganirie na satani imbonankubone ndetse n’amajwi akajya hanze.
Wakwibaza uti se baganiriye ibiki?
Muri ayo majwi umunyamakuru atangira aha ikaze satani ndetse anamushimira kuba bwa mbere ku isi ari we yemeye ko baganira aho baganiriye ku bikorwa byinshi bitandukanye byoretse ikiremwamuntu birimo irari ryo kurarikira ibintu ari nabyo bitera ibikorwa bibi kugira ngo bagere ku cyo bifuza.
Muri iki kiganiro Satani avuga ko bimunezeza kuba abantu benshi batanyurwa bityo ko ari cyo cya mbere afata nk’igitego aho akoresha iyo kamere yo kurarikira ibintu akayikoresha mu bibi aho nk’iyo wifuje imodoka uri umukobwa ushobora kujya gusambana kugira ngo abone iyo modoka.
Ati:“Biranezeza iyo mbonye abantu batanyurwa, umupangu wanjye ni ugutuma abantu bose ku isi batanyurwa n’ibyo bafite noneho kandi ikiremwamuntu kirororshye kukiyobora mu ishyari”
Akomeza agira ati: “Burya ishyari ni nk’imva”
Akomeza anavuga ku nkuru zimaze iminsi zamamara zo gukwirakwiza ubutinganyi ku isi hose aho nawe avuga ko ari cyo cya mbere kigezweho ndetse ko akomeje no kubicengeza mu bantu benshi ku isi. Avuga ko muri iyi minsi ubutinganyi ni byo bintu bya mbere biri kumushimisha cyane aho ari nigikorwa cyizaturimbura kandi akaba ari igikorwa kiri kwamamazwa hifashishijwe ikimenyetso cy’Imana aho bakoresha ibendera ry’umukororombya.
Muri iki kiganiro kandi agaragaza uko abantu basigaye bishimira ibyaha bakoze ndetse akaba anashimishwa cyane no kuba abana bari munsi y’imyaka 18 basigaye barishoye mu busambanyi.
UMVA INTERVIEW YOSE MUNSI