Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, ubwo hasubukurwaga urubanza Sankara, Paul Rusesabagina na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA aho Sankara wari umuvugizi wabo yatakambiye urukiko kumugabanyiriza igihano yahawe cy’imyaka 20 y’igifungo.
Saa Mbili n’igice z’igitondo ni bwo iburanisha ryatangijwe. Mu Rukiko hari abaregwa 19 kuko Matakamba Jean Berchmans yaburaniye i Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga naho Rusesabagina yikuye mu rubanza.
uri Sankara by’umwihariko, yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rwakwita ku kuba gukatirwa imyaka 20 byaramuvukije amahirwe yo gusubira mu muryango Nyarwanda.
Yasabye ko hakwitabwa ku kuba abaye muri gereza iyo myaka yakatiwe yazayivamo afite imyaka 57, ageze mu zabukuru.
Indi mpamvu yagaragaje ni uko yafashwe yitegura gukora ubukwe, agasiga umukunzi we muri Afurika y’Epfo ubu akaba atazi aho aherereye.
Yanasabye Urukiko kwita ku mibereho ye bwite kuko ishaririye bitewe no kuba ari impfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yibukije ko yabaye afite imyaka 12 agapfusha ababyeyi be n’abavandimwe batandatu, agasigarana na mushiki we umwe na we ufite ubumuga yatewe no gutemwa kandi bakaba batari bafite n’aho bacumbika.
Kuba yaritandukanyije n’Ishyaka rye (RRM na MRCD/FLN) Isi yose ibyumva, uburwayi afite budakira burimo umuvuduko w’amaraso n’igifu na byo yifuje ko byakwitabwaho. Yifuje ko hashingirwa ku rubanza rwa Dr Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR, wakatiwe igifungo cy’imyaka 13, na Musoni Straton wari Visi Perezida wakatiwe imyaka 10.
Sankara yasabye Urukiko rw’Ubujurire kwita ku kuba yarashinje ku mugaragaro ibihugu byateraga inkunga FLN birimo u Burundi, Uganda, n’uwahoze ari Perezida wa Zambie, Edgar Lungu; bityo abo yashinje bose bakaba barabaye abanzi be ku buryo bamuciye iryera babimuryoza.
Yasobanuye ko asanga nta yandi mahitamo afite usibye gukorera Leta y’u Rwanda kuko ari yo yamuha umutekano.
Yanasabye ko hashingirwa ku kuba hari abasirikare ba FLN bajyanywe i Mutobo n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bireze bakemera icyaha bakanicuza ndetse bagasaba imbabazi, bahawe igihano gito bakirangiza bagasubizwa mu muryango Nyarwanda.
Yifuza ko Urukiko rwagenzura ibyo byose mu bushishozi bwarwo, rukamugabanyiriza igihano kugeza ku myaka itanu.
Sankara yagize ati “Nk’uko ntahwemye kubikora haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu Rukiko Rukuru n’imbere yanyu Nyakubahwa Perezida; ndongera gusaba imbabazi ku byabaye, nkaba mbasezeranya ko mu gihe mwaba mumpaye amahirwe mukangabanyiriza igihano ngasubizwa mu Muryango Nywrwanda, niteguye kuba umuturage w’intangarugero, wubahiriza amategeko y’Igihugu yose uko yakabaye.”
Me Rugeyo Jean umwunganira yavuze ko nubwo Urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano rukageza munsi y’igihe giteganywa n’itegeko bitakozwe mu buryo buhagije. Yagararagarije Urukiko rw’Ubujurire ko Sankara yamaze guca bugufi kandi akaba yiteguye gukorera igihugu cye, akaba nta mugambi yakongera kugira wo kwijandika mu bikorwa bibi.
Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yabajije Me Rugeyo inenge iri mu mwanzuro w’Urukiko Rukuru; asubiza ko ari ukuba rutaragabanyije ngo rugeze ku gihano gito yifuza.
Urukiko rwamubajije aho iyo myaka itanu Sankara asaba ituruka n’icyo ishingiyeho, asubiza ko ari ubusabe bwe. Pererezida w’Inteko Iburanisha yabajije uwo munyamategeko impamvu Sankara adasaba gufungwa umwaka umwe, amusubiza ko byose biri mu bubasha bw’Urukiko.
Sankara yavuze ko atifuza kugirwa umwere kuko azi uburemere bw’ibyo yakoze ariko ko yahanwa mu buryo bumuhindurira ubuzima. Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ubusabe bw’abashaka kugabanyirizwa ibihano cyangwa bakabikurirwaho bwateshwa agaciro kuko nta shingiro bufite.
Sankara yakatiwe n’Urukiko Rukuru imyaka 20 muri Nzeri 2021. Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko yahanishijwe igihano kiri munsi y’igito giteganywa n’itegeko ari cyo cy’imyaka 25, naho we ajurira avuga ko impamvu nyoroshyacyaha yatanze zititaweho ngo agabanyirizwe uko bikwiye.
Inkuru ya Igihe