Nsabimana Callixte cyangwa ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge aratakamba ngo yemererwe kujya avugana n’umukunzi we yasize muri Afurika y’Epfo dore ko ngo bateganyaga gushyingiranwa.
Mu kiganiro yagiranye na The Chronicles, Nsabimana avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Mata 2019 avanwe muri Comores, yari yarasize umukunzi we muri Afurika y’Epfo, akaba yarahunze Kayumba Nyamwasa yakekaga ko afite umugambi wo kumwica.
Muri Comores, Nsabimana avuga ko yavuganaga buri gitondo n’umukunzi we mbere y’uko atangira akazi, ndetse bari banamaze kunoza umugambi wo gushyingiranwa bari bemeje ko uzashyirwa mu bikorwa mu Kuboza 2019, yitegura gusubira muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko uyu mukobwa yari yarambubwiye ko bagomba gushaka uburyo babyara umwana mbere y’uko hari ikintu kibi cyamubaho. Ati: “Yashakaga ko tubyara umwana kugira ngo nihagira ikibi kimbaho, nzabe hari uwo nasize unkomokaho. Yari uwarokotse jenoside nkanjye, yari kuvamo umugore mwiza. Nifuje kumuvugisha, birashoboka ko yaba yarashyingiwe cyangwa agitegereje.”
Nsabimana avuga ko yasabye ubuyobozi bwa gereza kumwemerera kuvugana n’umukunzi we nk’uko bwemerera Paul Rusesabagina bareganwa ariko ngo barabimwangiye. Ati: “Rusesabagina avugana n’umugore we buri ku wa Gatanu, kuki njyewe badashobora kubinyemerera? Bamfitiye agatelefone gatoya karimo nimero ye.” Yakomeje avuga ko telefone ze zafatiriwe, zirimo iya iPhone, Blackphone n’akandi gatoya.