Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara mu gihe yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN, arasaba kudakurikiranwa nk’uwayoboye ibitero wagabaga ku Rwanda kandi uwabikoze ari mu kigo gicumbikira by’agateganyo abari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Major Sankara yabivugiye mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 ubwo Ubushinjacyaha bwajuririraga ibihano we na bagenzi be bakatiwe n’Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, muri Nzeri 2021.
Yavuze ko uwateguye akanayobora ibitero bya FLN ahari, akaba arimo kugororerwa i Mutobo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Uwo avuga ni Col. Gatabazi Joseph.
Yagize ati: “Icyo ntemera uyu munsi ni ukuba abashinjacyaha bumva ko ari njyewe ugomba kubazwa ibyo bintu bya Opérations Militaires (ibikorwa bya gisirikare), opérations zakozwe kuri térrain, zigakorwa b’abarwanyi ba FLN, bakumva ko ari njyewe ugomba kuzibazwa, mu gihe Colonel Gatabazi Joseph wari ushinzwe Opérations Militaires, ni we wari ushinzwe kugaba no gutegura ibitero muri FLN, FLN yose! Etat-Major yose ya FLN, uwo mu Colonel bamujyanye i Mutobo, bamujyana mu ngando ngo bamusubize mu buzima busanzwe.”
Major Sankara avuga ko we wabaga muri Comores atari akwiye kubazwa ibyabereye ku rubuga (térrain) byari biyobowe na Col. Gatabazi. Yongeraho kandi ko nk’Umuvugizi wa FLN nta jambo na rimwe yari afite ku bitero by’uyu mutwe, bityo akabona ko yaba arengana mu gihe yakomeza gukurikiranwaho iki cyaha.
Urukiko rukuru rwakatiye Major Sankara igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo: kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.
Yagombaga gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko urukiko rwaramworohereje kubera ko yemeye ibyaha kuva yagezwa mu rukiko ku nshuro ya mbere, agasaba imbabazi.
Urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha bindi birimo: kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba; iterabwoba ku nyungu za politiki; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atari yo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.