Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara mu gihe yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN abona ko igifungo cy’imyaka 25 asabirwa n’ubushinjacyaha kirimo ukwihorera (vengeance) no kumwumvisha.
Uyu mufungwa yabivugiye mu bujurire bwabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, akomoza ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, igihano asabirwa n’icyo we yifuza kigera ku myaka itanu.
Ku gihano asabirwa n’ubushinjacyaha, Sankara nk’uko yabivuze mu iburanisha ryabanje, yasubiyemo ko yorohereje uru rwego, arufasha kubona amakuru yerekeye umutwe wa MRCD-FLN, kandi ko rwanamuhaye isezerano ry’uko ruzamusabira igihano gito gishoboka.
Mu ijwi rituje, Sankara yabwiye Perezida w’Iburanisha n’abacamanza ati: “Nk’uko mubizi nta rundi rukiko tuzajuririramo ku cyemezo muzafata; uru ni rwo rukiko rwa nyuma. Njyewe mpagaze imbere yanyu nemera ko nakoze ibyaha, ko nishe amategeko y’igihugu ariko kandi nkeneye ubutabera buboneye.”
Yakomeje ati: “Ku cyifuzo rero cy’ubushinjacyaha cyo kumfunga imyaka 25 nsanga ari icyifuzo kitari fair; ni icyifuzo kidakwiye. Nsanga atari icyifuzo kigamije kungorora kubera ko justice ntabwo ari vengeance, justice ntabwo ari règlement de compte. N’iyo byaba kumvisha umuntu ntabwo wakumvisha umuntu wabaye cooperative; ibyo wenda byaba ku muntu winangiye akanga kuba cooperative n’ubutabera.”
Sankara yavuze ko ibyo abashinjacyaha bibabaje, kuko bitandukanye n’isezerano bamuhaye ubwo bamusabaga ko afasha ubutabera.
Yavuze kandi ko ashingiye ku kuba yaritandukanyije na MRCD-FLN, agafasha ubutabera, asanga igifungo cy’imyaka 25 asabirwa n’ubushinjacyaha kidahwanye nabwo, asaba urukiko rw’ubujurire kutagiha agaciro.
Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko mu rukiko rukuru bwasabiye Sankara kugabanyirizwa, kubera ko yafashije ubutabera ariko buhakana ko bwagiranye na we aya masezerano ‘aba yanditse’ azwi nka Plea Bargaining, ngo ahubwo icyo yakoze ni ukwemera icyaha (confession).
Kuri iki gihano kandi, ubushinjacyaha buvuga ko buba bwarasabiye Sankara igifungo cya burundu kubera ibyaha bumushinja, ariko kubera ko yafashije ubutabera buramusabira icy’imyaka 25, irengaho itanu ku yo yari yarakatiwe n’urukiko rukuru.