Anita Pendo na Sandrine Isheja bagiye kongera kwitabira isiganwa ry’imodoka, aho ari bamwe mu bazagaragara muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024’ itegerejwemo imodoka 28.
Aba bagore b’ibyamamare mu Rwanda bamaze iminsi mu myitozo ikomeye aho bitegura kuzahatana muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ yitezwemo imodoka 28 tariki ya 18-20 Ukwakira.
Kugeza ubu Sandrine Isheja uzaba afatanya na Davite Giancarlo bazaba basiganwa bifashishije imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer Evo X iri ku rwego rwo guhatana muri shampiyona ya Afurika.
Ni mu gihe indi iri kuri uru rwego ari Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Kanangire Christian na Tuyishime Regis izi uko ari ebyiri zikaba arizo ziri mu cyiciro cya RC2 bikazishyira mu zemerewe gukina shampiyona ya Afurika.
Ku rundi ruhande abandi bakinnyi nka Anita Pendo uzaba afatanya na Adolphe Nshimiyimana bo bazaba basiganwa bifashishijwe imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza yo mu cyiciro cya S kimwe n’iyo Queen Kalimpinya azaba atwaye afatanyije na Olivier Ngabo ungarurire zose zikaba zemerewe gukina amarushanwa y’imbere mu gihugu gusa.
Ibi bisobanuye ko mu modoka umunani zizaba zihagarariye u Rwanda, ebyiri gusa arizo zizaba zishobora gukina ku rwego rwa Afurika mu gihe esheshatu zo zemerewe gukina ku rwego rw’Igihugu gusa.
Uretse Anita Pendo, Kalimpinya Queen, Sandrine Isheja uyu mukino wamaze no kwinjiramo undi mugore witwa Djamila Niwemugore uzaba akinana na Bryan Murengezi.