Umunya-Caméroun Samuel Eto’o Fils, yatunguye rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze akinira Rayon Sports amusaba ko bifitozanya.
Aba bombi ejo ku wa Kane bari bahuriye i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) Caleb akinira yari yakiriye Les Lions Indomitables ya Caméroun mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Côte d’Ivoire.
Igitego rukumbi cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Karl Toko Ekambi ni cyo cyafashije Caméroun y’umutoza Ligobert Song kwegukana amanota atatu y’umukino. Caleb watsindiye u Burundi igitego ubwo bwagwaga miswi y’igitego 1-1 na Namibia, ntabwo yagaragaye muri uriya mukino.
Umukino urangiye yahuye na Eto’o usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Caméroun (FECAFOOT) baranifotozanya. Caleb yavuze ko Eto’o yamubwiye ko ari umukinnyi mwiza kandi yizeye ko umukino wo muri Cameroun azawukina.