Ni kenshi hagiye hatangazwa amakuru mu binyamakuru byo hirya no hino mu Rwanda bitangaza ko umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Safi Madiba ko yaba yaratandukanye n’umugore we bari bamaze igihe gito bashingiranwe ariko umwe yarabyemezaga undi akabihakana.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Safi Madiba yavuze ko yamaze gutandukana na Judith ndetse ko bamaze imyaka ibiri batandukanye ubu bategereje divorce. Ati: Twaratandukanye, twaratandukanye ubu hagiye gushira imyaka ibiri ubu nanjye mbibona kuriya mu itangazamakuru abavuga ko tukiri kumwe sinzi nabo bafite gahunda ze sinzi ariko twaratandukanye’’.
Ku bijyanye no guhana gatanya, Safi Madiba nabyo yabikomojeho avuga ko biri gukorwaho agira ati: ’’Ntabwo Divorce ari ikintu kiba mu gitondo, ni ikintu gifata umwanya ariko biri muri process abanyamategeko barabanza bakareba ukuntu bimeze ariko biri gukorwaho.’’
Ibyo Safi Madiba yatangaje byaje bivuguruza ibyo umugore we aherutse gutangariza Isibo tv aho yahakanye ko yamaze gutandukana na Safi kuko batari basinyura ku murenge.
Icyo gihe yagize ati: “Ntabwo twatandukanye’’. Umunyamakuru Phil Peter yongeye kumubaza niba Safi Madiba akiri umugabo we, Judithe asubiza agira ati ’’Yego’’, yongeraho ati: ’’Nonese ntabwo twasezeraniye harya hariya, ni hehe twasezeraniye hari ubwo mwari mwatubona twaje gusinyura ?.’’