Kompanyi Karame Rwanda LTD ya Munyakazi Sadate yasinye amasezerano n’Umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda, ni nyuma y’uko yari yarahombejwe no kuyobora Rayon Sports.
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2019 kugeza mu Kwakira 2020.
Sadate yavuze ko mu gihe yayoboraga Rayon Sports, Kompanyi ye yaje guhura n’igihombo ndetse n’amasoko yari afite nko muri Gatsibo yaje guhomba.
Kuri ubu Munyakazi Sadate yishimira ko Kompanyi yaje kugaruka mu murongo, ni nyuma yo gutsindira isoko ryo kubaka imihinda mu mujyi wa Kigali, yasinye amasezerano azageza muri 2026.
Kuwa gatatu nibwo habaye igikorwa cyo gutangiza kubaka imihanda mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abaturage bawutuye aho Umujyi wa Kigali uzajya utanga 70% n’aho abaturage bagatanga 30% by’amafaranga yose azakoreshwa.
Sadate yavuze ko iri soko batsindiye biramutse bigenze neza bazubaka ibilometero 300.
Ati “Kompani ya Karame Rwanda mpagarariye niyo izabuka iyi mihanda, ntekereza ko abaturage babyitabiriye nk’uko bigomba bishobora kuzagera ku bilometero 300 mu gihe cy’imyaka 3.”
Yavuze ko ubu imirimo yo kubaka igeze kure ndetse aho batangiye biteganyijwe ko mu kwezi gutaha imirimo izaba iri ku musozo.
Ati “Ubu twahereye mu Karere ka Gasabo, mu Kagari ka Kibagabaga, dufite undi mushinga uri Bumbogo, undi uri i Ndera, undi uri Gasogi n’undi uri Kacyiru, iyo mishinga yose nka Karame Rwanda twamaze kuyiha amabwiriza yo gutangira imirimo. Imirimo igeze kure ku buryo mu kwezi Gatandatu tuzaba twamaze gushyiramo kaburimbo.”
Yakomeje avuga ko mu gihe abaturage bakumva iyi gahunda, Umujyi wa Kigali wose uzaba urimo Kaburimbo.
Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350. Yubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.