Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba gukuramo inda wasamye utayiteguye cyangwa umwana yafashwe kungufu agaterwa inda, barishimira ko kuba ubu byemewe kuyikuramo ari igisubizo kubazitwaraga bakazikurirwamo n’abadafite ubumenyi buhagije rimwe narimwe zikaba zabahitanaga, ubu bigiye kugabanya impfu zaterwaga no gukuramo inda.
Ingingo ya 125 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zemewe.
Iri tegeko kandi ntirireba abana batewe inda gusa kuko buri mugore n’umukobwa bafite uburenganzira bwo gukuramo inda hatitawe ku kigero cy’imyaka ariko akaba yujuje ibisabwa.
Iri tegeko kandi risobanura ko umwana utujuje imyaka 18 y’ubukure adashaka ko inda ye ikurwamo hubahirizwa icyemezo cy’umwana, gusa abana ntibagira uburyozwacyaha bemerewe n’itegeko gukuramo inda nkuko bisobanurwa na Umutesi Claudine ukorere muri Isange One Stop Centre nk’umugenzacyaha.
Ati “igihe umwana muto wasambanyijwe yakorewe icyaha, yahohotewe akeneye gukurirwamo inda ntamenye ko ashobora no kujya kwa muganga akabona iyo serivise ametegeko arabimwemerera nkuko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima abiteganya, kuko uwo mwana wasambanyijwe ari mu bantu 5 batagira uburyozwacyaha ku gukurirwamo inda ahubwo babyemerewe”.
Yakomeje agira ati “Usanga hanze hari abandi babashuka kubera ko badafite ubwo bumenyi, akajya kuyimukuriramo mu buryo butaribwo, si umuganga ntiyabihuguriwe akayimukuriramo nabi rimwe na rimwe hakavamo n’urupfu, tuba tubuze umunyarwanda, uwamuteye inda agiye atamuvuze, ntakurikiranwe, nta butabera tubonye nka sosiyete, aragiye ni amaboko y’igihu atakaye, bagane Isange babone ubwo butabera, babone ubwo buvuzi”.
Iteka rya Minisitiri N° 002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda mu ngingo yaryo ya 3, yerekana impamvu zemewe mu gukuramo inda bikorwa ku mpamvu zirimo, kuba umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri tegeko, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Ingingo ya 4 nayo ivuga ko inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri.