Imibare y’ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022, igaragaza ko abakozi bo mu ngo nk’ikindi cyiciro cy’abafite akazi mu Rwanda nyuma y’abakorera inzego zigenga ndetse n’iza leta.
Nibura miliyoni 7,9 ni bo Banyarwanda bafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru, ni ukuvuga ko bari mu kigero cyo gukora ariko abafite akazi muri bo ni 45,9%.
Magingo aya, inzego z’abikorera ni zo ziri ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda bangana na 90,8%; iza leta zikurikiraho na 5% naho abakozi bo mu ngo bakaba bihariye 3,9%.
Ukurikije imibare y’iri barura, abakozi bo mu ngo barenga gato ibihumbi 140 barimo 95.458 bo mu mijyi wa 44.932 mu byaro. Ni mu gihe nibura abarimu bo mu mashuri ya leta babarirwa mu bihumbi 100.
Iri barura kandi rigaragaza ko abantu bangana na 45,1% bari mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu myaka 31-64 na ho 7% bari mu myaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru.
Mu turere dufite urubyiruko rwinshi ruri mu myaka yo gukora Gasabo iri ku isonga n’abagera ku 282.898; Nyagatare (177.981) na Kicukiro (175.298).
Mu bo mu myaka iri hagati ya 31-64, Gasabo n’ubundi ni yo ifite benshi, Nyagatare na Gatsabo tugakurikiraho.
Abagera kuri 70% by’abari mu kigero cyo gukora batuye mu bice by’icyaro naho 30 ku ijana nibo batuye mu mijyi.
Ikindi ni uko kimwe cya kabiri cy’abaturage bari mu myaka yo gukora batize; 28,1% bize amashuri abanza naho 7,5% bafite impamyabumenyi z’icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Abagera kuri 78,4% by’abari mu cyiciro cyo gukora bazi gusoma no kwandika mu gihe 21,6% batabizi.
Kicukiro (95,4%), Nyarugenge (92,8%) na Gasabo (92,7%) ni two turere dufite abazi gusoma no kwandka benshi bagejeje igihe cyo gukora mu gihe Nyaruguru (32,7%), Ngororero (30,6%) na Gisagara (30,2%) dufite benshi batazi gusoma no kwandika.
Abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko bangana na miliyoni 1.393.351 ntibari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.
Kicukiro (57,1%), Ngororero (52,8%) na Muhanga (47,9%) ni uturere turi ku isonga mu kugira benshi batari mu kazi, mu mashuri cyangwa mu bigo bitanga amahugurwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitanga inama ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi no mu byo guhanga umurimo bakwiye gukomeza kwagura ubufasha bagenera urubyiruko binyuze mu gutanga amahugurwa n’igishoro ku bakeneye kwihangira umurimo.
Kuvugurura uburyo abantu babona uburezi bufite ireme na byo ngo biri mu bizafasha kubaka ubukungu buhamye.