Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha, Umugabo wari umaze imyaka itatu yarahunze urugo rwe yasanzwe i we mu nzu nto yapfuye bikaba bikekwa ko ashobora kuba yiyahuye.
Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022 mu Mudugudu w’Akabare, Akagari k’Akabare mu Murenge wa Musha. Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango ni uko mu 2019 uyu mugabo yari yaravuye mu rugo nyuma yo kugirana ibibazo by’amakimbirane n’umugore we yashatse bwa kabiri.
Uyu mugabo amaze kugenda, abaturanyi bavuga ko uyu mugore yahise ashaka undi mugabo mu ibanga bakaba bakeka ko wenda byababaje uwo mugabo akaza kuhiyahurira nubwo nta rwego na rumwe rurabyemeza kuko hagikorwa iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bakiri mu iperereza n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane icyo uwo mugabo yazize. Yavuze ko mu makuru y’ibanze bamenye ari uko bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagize ati “Uyu mugore na we yari asanzwe afite undi mugabo bamaranye igihe babirengaho barabana maze kuva 2019 uyu mugabo aruvamo aragenda, uyu munsi mu gitondo hari umuntu wagiyeyo gutira urwego abona umuntu amanitse mu nzu basanga ni uwo mugabo barangije barahuruza.”
Gitifu Rwagasana yavuze ko nta yandi makuru baramenya gusa ahamya ko inzego z’umutekano na RIB batangiye iperereza kugira ngo bamenye icyamwishe. Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.