Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana yatahuye inafunga uruganda rw’inzoga rwa Kompanyi ‘Haby Ubuzima Bwiza’ iherereye mu Murenge wa Rubona muri aka Karere, nyuma yuko inzoga rwakoraga zazengerezaga abaturage baziguraga bashituwe n’izina ryarwo ‘Ubuzima Bwiza’.
Igikorwa cyo gutahura no gufunga uru ruganda, cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Kagari Kabatsi mu Murenge wa Rubona, aho uru ruganda rwari ruherereye.
Ubusanzwe uru ruganda rwari rwahawe ubuziranenge ku binyobwa bya ‘Zahuka Banana na Zahuka Ginger’, ariko rukaba rwakoraga inzoga z’inkorano yari imaze kwamamara ku izina ry’Ibipyampya.
Byagaragaye ko iyi nzoga itakorwaga hubahirijwe amabwiriza, kuko uru ruganda rwifashishaga Za Ethanol, n’ubundi bwoko butandukanye bw’ifu, hakiyongero n’imisemburo.
Ibi byatunguye bamwe mu baturage basaba ubuyobozi kujya bukora ubugenzuzi buhoraho kugira ngo batazapfa bishwe n’izi nzoga zari zibageze ahabi.
Umwe ati “Twabonaga kiriya cyapa kiri mu Kibabara cyanditseho Ubuzima bwiza, tukumva ko afite ibyangombwa, twumvaga ko akora ibintu bizima.”
Undi ati “Leta ifite inshingano nyinshi,mu nshingano ifite rero harimo gutanga ibyangombwa kandi babitanga babanje kugenzura ko ibyo batangiye ibyangombwa byujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego rero bataguma mu gutanga ibyangombwa gusa ahubwo hajya habaho kugenzura no gusura ba bantu batandukanye bakareba niba ibyangombwa babahaye, bakareba niba ibyo bakora uko bigenda.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bamenye ko amakuru yatumye hatahurwa ibi bikorwa, yatanzwe n’abaturage.
Ati “Batubwira ko mu Murenge wabo hari ahantu hari Uruganda rukora inzoga babona ko ziteza ibibazo mu baturage bazinywa bakagira urugomo.”
Yaboneyeho kugira inama abashing inganda nk’izi, ati “Icyo tubabwira ni uko baba bakwiriye kubahiriza amategeko. Uwo ari we wese ukora ibinyiranyije n’ibyo yasabiye ibyangombwa, aba akora amakosa kandi ahanwa n’amategeko. Ntabwo tuzamworohera n’izindi nzego dufatanya nka RFDA n’inzego z’umutekano ndetse dufatanyije n’abaturage, n’utarafatwa uyu munsi, ejo azafatwa kubera ko abaturage bamaze kubona ububi bw’izi nzoga.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze kandi hamaze kumenyekana amakuru y’izindi nganda na zo zishobora kuba zikora nk’uru, bityo ko akazo kashobotse.