Abagororwa bafungiye muri gereza ya Rwamagana biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo bahanganye n’abasirikare ndetse n’abapolisi bari bagiye kubasaka, umwe muri bo bamukura amenyo.
Ni amakuru kugeza ubu Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) rutaremeza, gusa rwemera ko isaka ryabayeho muri gereza zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu.
RCS ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “None ku wa 16/11/2024, mu magororero atanu ya RCS habaye isaka rusange hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba birimo.”
Uru rwego rwakomeje rusobanura ko amagororero yasatswe arimo iya Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.
Mu bitemewe RCS ivuga ko byafashwe harimo urumogi, telefoni, inzoga z’inkorano, packmaya (imisemburo), ibyuma by’ibicurano n’ibindi.