Abagabo babiri bavukana b’abapasiteri mu itorero rya ADEPR Rwamagana, bamaze iminsi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma y’aho mu masambu yabo hakuwemo imibiri irenga 30 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aba bagabo babiri b’abapasiteri barimo uwo mu murenge wa Muhazi na mukuru we wo mu murenge wa Gishari yombi yo mu karere ka Rwamagana.
Bivugwa ko batawe muri yombi tariki ya 23 Kanama 2023, nyuma y’aho abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Kagari ka Karitutu mu Murenge wa Muhazi, bagaragaje ko mu ngo z’aba bagabo ndetse no mu isambu nini bafata nk’urwuri rwabo hari imibiri y’abishwe muri Jenoside ishobora kuba iriyo.
Mu gukurikirana amakuru, byaje kumenyekana ko ahari ingo zabo hahoze hari bariyeri muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi bariyeri yicirwagaho abatutsi babaga bahunga bava kuri Komini Muhazi ubu ni ku biro by’Umurenge wa Gishari.
Amakuru avuga ko kandi aba bapasiteri babiri bari bari kuri iyi bariyeri kuburyo ngo amakuru y’uko hari hari iyo mibiri bashobora kuba bari bayazi ariko ntibayatange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko aba bagabo batawe muri yombi mu minsi ishize nyuma y’aho hari hamaze iminsi haboneka imibiri mu isambu yabo.
Yagize ati “ Ni abapasiteri babiri bavukana bafite ubutaka mu Kagari ka Karitutu, iruhande rwaho hari bariyeri abahungaga bagarutse abari kuri bariyeri nibo babatangiraga bakabica. Rero muri iyo sambu yabo hari hamaze iminsi hakurwamo imibiri, n’aho bari batuye twabonye amakuru ko hashobora kuba hari imibiri yahabonetse bakayizana ku Kagari rwihishwa.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarokokeye muri aka Kagari ka Karitutu bakomeje gutanga amakuru bavuga ko aho abo bagabo batuye hashobora kuba hari imibiri ndetse no muri urwo rwuri rwabo naho harimo indi myinshi.
Hanyurwimfura yavuze ko byabaye ngombwa ko bahamagara abaharokokeye n’abari kuri iyo bariyeri bafunzwe bagafungura, bose ngo bemeza ko aho hantu hari imibiri, banemeje ko abo bagabo bari bari kuri iyo bariyeri muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati “ Twashyizeho abantu rero barashakisha mu minsi mike tuhabona imibiri 17, iyo mibiri yavuye mu byobo bibiri byari biri mu rugo rwabo. Iyo mibiri bigaragara ko yari yaratwitswe kuko bigaragarira ku myenda, twasanze kandi irimo amakara bigaragara ko yari iy’abana ndetse n’abantu bakuru. Dukurikije imibiri yose yavuye muri iyo sambu yabo ndetse n’iyavuye aho mu rugo yose hamwe ni nk’imibiri 30.”
Hanyurwimfura yakomeje avuga ko ibyaha aba bagabo bakekwaho harimo guhishira kuko ngo amakuru babonye ni uko bari babizi ko aho hantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside ariko ngo binangira ku gutanga amakuru kugira ngo ishakishwe ishyingurwe mu cyubahiro.
Yavuze ko kuri ubu hitabajwe inzego z’ubugenzacyaha ari nazo ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru menshi yisumbuyeho. Yasabye abantu bose bazi ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro ngo kuko utayatanze bikamenyekana bishobora kumugiraho ikibazo.