Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ku wa kabiri tariki 7 Ukuboza yasabye anakwa umukunzi we nyuma yaho ubukwe bwari buteganije kuba ku wagatandatu w’icyumweru gishize ariko bukaza gusubikwa kubera umukino ikipe ye yari ifitanye na RS Berkane yo muri Maroc.
Uyu rutahizamu wasubitse ubukwe bwe kubera ko ikipe ye ya APR FC yari kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu aho yaje no gutsindamo igitego kimwe iyi kipe yatahanye.
Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakinnyi b’amakipe atandukanye cyane cyane abakinnyi b’ikipe ya APR FC.
Umukinnyi Butera Andrew bakinanye ni we wamubereye umubyeyi (Parrain) mu gihe abandi bakinnyi batandukanye nabo bari bamwambariye. Muri ubu bukwe kandi bwatashwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umujyanama mukuru wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Gen. James Kabarebe wanamwemereye inzu nziza.
Umunyamakuru wa RBA Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga ukora mu mikino nawe yamuhaye inka kubera ibyo yari yamusezeranije akza kubikora. Mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda rwo ku wa 07 Ukuboza, Umunyamakuru yavuze ko ubwo bari mu ndege berekeza muri Maroc, Byiringiro Lague ngo yamubwiye ko aratsinda igitego maze uyu munyamakuru nawe amwizeza ko nagitsinda azamuha inka nk’impano mu bukwe bwe, agira ati: ‘‘Ubu mu kanya ngiye gutanga inka mu bukwe bwa Lague”
Byiringiro Lague yari agaragiwe na Butera Andrew nka ‘parrain’ mu gihe yari yambariwe n’abo bakinana barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Mugunga Yves, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince.
Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio na mugenzi we, Nsabimana Eric ‘Zidane’ bari mu batashye ubukwe bwa Byiringiro Lague.
Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro na Uwase ku ntambwe bateye, avuga ko nubwo atabatwereye ariko azabubakira.
Ati “Uyu munsi naje kubashyigikira ku giti cyanjye, atari nk’Umuyobozi wa APR FC kuko barahibereye, ahubwo kuko muri abana banjye. Ntabwo nabatwerereye kuko iyo mbatwerera, byose byari gusigara muri ibi biri hano kandi ntabwo mubitahana. Nimutuza, muruhutse, nzabubakira kandi neza.”
Munyaneza Jacques ‘Rujugiro’ ufana APR FC, yahaye Byiringiro Lague isake izajya imubyutsa akajya mu myitozo.
Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.