Muhawenimana Josephine w’imyaka 32, wo mu karere ka Rutsiro yapfanye n’uwo yarimo abyarira murugo.
Amakuru y’urupfu rwa Muhawenimana n’uwo yibarutse yamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024.
Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Shyembe, akaba yari yaraje kuba munzu ituranye n’iyo ababyeyi be batuyemo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rusebeya, Nsabyitora Vedaste yahamirije Bwiza.com dukesha aya makuru.
Ati “Amakuru twayamenye twayahawe ni abaturanyi ko yapfuye ari kubyara, apfana nuwo yabyaraga, abana yari kumwe nabo munzu nibo batabaje abaturanyi bahageze basanga bashizemo umwuka.”
Akomeza avuga ko bana yabanaga nabo munzu umukuru yari afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka 6.
Nsabyitora kandi yaboneyeho gusaba abaturage, gupimisha inda no kubyarira kwa muganga, bakubahiriza gahunda za muganga birinda kuba babyarira mu rugo kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Nyuma y’uko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakoze iperereza ku bufatanye n’Umurenge wa Rusebeya, Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa.