Umuturage wo mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Kigeyo umudugudu wa Kampi yatunguwe no gusanga imisaraba ibiri ku muryango w’inzu ye ubwo yabyukaga mu gitondo biramuyobera.
Nturanyenabo Euphrasienne wasanze iyi misaraba ku nzuye avuga ko akeka ko byakozwe n’abana be bashutswe nabo abereye mu kase gusa yahise abimenyesha inzego z’ubuyobozi nabo bana bahakana ko ari bo bayishizeho gusa bemeza ko bafitanye ikibazo na nyina wabo.
Nturanyenabo yavuze ko asanzwe afitanye n’abana be ibibazo bishingiye ku masambu. Ngo abo bana be babiri, nubwo ari abagabo bubatse bafite ingo zabo bakoreshwa n’abana abereye mukase bakamujujubya ngo ave mu mitingo bita iya se.
Uyu mugore avuga ko imitungo abana abere mukase bita iya se, nta burenganzira bayifiteho kuko se yamushatse ari umugore wa kabiri, kandi mbere yo gusezerana imbere y’amategeko imitungo umugabo yari yarashakanye n’uwari umugore wa mbere bayihaye abo bana.
Ati “Abantu dufitanye ibibazo ni abahungu banjye, bajya bananyirukankana n’imipanga bashaka kuntema. Bakoreshwa n’abana mbereye mukase kuko abo bana mbereye mukase ni abakire bafite n’imodoka batuye ku Gisenyi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo yabwiye IGIHE abakekwaho kujyana iyo misaraba muri urwo rugo bari gukurikiranwa na RIB.
Ati “Ni abahungu bafitanye na mama wabo amakimbirane ashingiye ku mitungo. Twagerageje kubunga biranga tubona basubiranyemo, basubiranyemo rero twari turi kumwe na RIB dufata umwanzuro ko RIB ibatwara ikajya gukora iperereza ku by’iyo misaraba”.
Abakekwa uko ari babiri ubu bari mu ngo zabo kuko nyuma y’uko bajyanywe kuri RIB sitasiyo ya Kivumu bakabazwa barekuwe bagasabwa kuzongera kwitaba ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021.