Urubyiruko rwahuriye ku mbuga nkoranyambaga rukiyemeza gushima ibyagezweho no kunyomoza abaharabika u Rwanda, rugiye gufatanya n’Akarere ka Rutsiro kubakira inzu y’ishimwe umuryango w’umwana uherutse gutora igikapu akagisubiza ba mukerarugendo.
Babitangaje ku wa 26 Werurwe 2023, ubwo bari mu gikorwa cyo gushima ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi izwi nka NST1 cyahuriranye na gahunda yo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwesa imihigo.
Mu kwezi gushize kwa kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye inkuru yakoze benshi ku mutima, ni iy’umwana w’imyaka 11 witwa Izibyose Eric wo mu Mudugudu wa Nteko, Akagari ka Nyagahinika, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, watoye igikapu cyari cyatawe na ba mukerarugendo, akijyana kuri Polisi na yo igisubiza ba nyiracyo.
Ba mukerarugendo bavaga mu Karere ka Musanze bagiye i Karongi ubwo bataga igikapu cyarimo camera, ibyangombwa, amafaranga n’ibindi bikoresho.
Shyaka Vedaste, uzwi nka Minister of Happiness kuri Twitter, yavuze ko iki gikorwa uyu mwana yakoze cyahesheje ishema n’agaciro igihugu n’abakiyoboye.
Ati “Twamenye amakuru ko hari abashatse kumwaka igikapu akiryamaho bahamagara ubuyobozi burahurura. Iyo ataza kugira ababyeyi bamuhaye indangagaciro ntabwo yari gukora biriya. Gutekereza kubakira umuryango we ni ababyeyi dushaka gushimira ku bw’uburere bahaye umwana wabo. Umwana twamuhaye inkunga kugira ngo abashe kugura inkweto n’imyenda”.
Shyaka yatangaje ko nk’urubyiruko biteguye guhita batangira kubaka iyi nzu izaba ifite igikoni n’ubwiherero.
Ati “Amafaranga y’inzugi, amabati na sima ndayafite. Uru rubyiruko rwamaze kubinshyikiriza. Ubuyobozi nibumara kwegeranya abaturage bakabumba amatafari, binyuze mu miganda tuzahita dutangira kubakira uriya muryango”.
Umubyeyi w’uyu mwana, Sinaribonye Anastase, nyuma yo kumva ko bagiye kubakirwa inzu nziza bakava mu manegeka, yavuze ko bimushimishije.
Ati “Igikorwa umwana wanjye yakoze kiduhesheje ishema nk’ababyeyi, cyahesheje ishema igihugu n’ubuyobozi. Icyo nasaba abakiri bato ni uko bakora bakajya batungwa n’ibyo bavunikiye aho kumva ko bazatungwa n’iby’ubusa.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, Ntawuruhunga Abdul Madjid, yavuze ko igikorwa cy’uyu mwana kigaragaza uruhare rw’ubuyobozi bwiza mu kubaka umuturage ufite indangagaciro nzima.
Ati “Igikorwa uriya mwana yakoze ni igikorwa tuzakomeza kwigiraho nk’urubyiruko duharanire kuba intwari tubikomoye ku miyoborere myiza ya Perezida wacu”.