Umusore w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwica mugenzi we w’imyaka 19 nyuma y’amakimbirane bagiranye bapfa inkweto yari yatijwe na nyakwigendera.
Uwapfuye n’ukekwa bose bari batuye mu mudugudu wa Nyabishongo, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyabirasi. Aya makuru akaba yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022 ubwo ababyeyi b’uwo musore basangaga yitabye imana mu gihe yari yatashye babona nta kibazo afite.
Bivugwa ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije. Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n’abafitanye ibibazo bakirinda kwihanira
Yakomeje asaba Abaturage kwirinda ibyaha, ndetse n’abafitanye ibibazo bakabimenyesha ubuyobozi kuko bihabwa umurongo muzima.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba warashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Murunda, uwafashwe mu gihe Urukiko rwaba rumuhamije icyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.