Mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo abantu benshi bizihizaga iminsi mikuru, umusore wo mu karere ka Rutsiro we ntiyahiriwe n’iyi minsi mikuru kuko umukobwa yari yarihebeye yamuciye ururimi ku mpamvu z’impano yari amuhaye uyu mukobwa akayigaya.
Uyu musore w’imyaka 36 yatanze ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ishami rya Gihango mu karere ka Rutsiro ku wa 30 Ukuboza 2021 arega umukobwa bakundanaga.
Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ko uyu musore yareze umukunzi we avuga ko ku wa 26 Ukuboza 2021 ari bwo yamurumye, akamuca ururimi. Ni nyuma yo kumuha impano yari yamushyiriye aho atuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro; akamusaba ko basomana ariko umukobwa akabyanga.
Amakuru y’ibanze yemeza ko umuhungu yahatirije akamusoma kugeza ubwo nyamukobwa basanzwe bakundana amuciye ururimi.
Icyo gihe bwamaze kwira umusore amusaba ko amuherekeza, bageze mu nzira ahantu hiherereye amuha impano y’ikariso yari yamuguriye hanyuma amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa aranga.
Umuhungu yaratakambye, asaba umukunzi we kumusoma na bwo umukobwa aranga, hanyuma umusore amusoma ku gahato, na we mu kumwiyaka amuruma ururimi kuko umuhungu yari yarumutamitse ruhita rucika igice cyarwo aragishaka arakibura.
Amakuru yaturutse ku muntu wa hafi uturanye n’uyu musore yavuze ko uwo mukobwa asanzwe arangwa no gusenga, atazwi ho ubugizi bwa nabi cyangwa uburara.
Ati “Niba yarumye uwo muhungu ni uko yari yamusagariye, ubwo yari yamuzanyeho ingeso mbi.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y’uyu mukobwa warumye umukunzi we, avuga ko iperereza ryatangiye.
Yagize ati “Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu. Ikizava mw’iperereza muzakimenyeshwa”.
Umuhungu watanze ikirego yahise yoherezwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.