Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 02 Gicurasi 2022, mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’akarere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza habereye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33 bari bagiye ku kirwa cya bugarura guhemba umuntu wari uherutse kubyara.
Ubu bwato aba bantu barimo bwari ubwato bwagenewe kuroba gusa nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza Mudahemuka Christophe yabitangarije radiyo Rwanda.
Yagize ati: “Bari bari mu bwato bwagenewe kuroba butagenewe gutwara abantu, kandi mu Kivu harimo umuyaga mwinshi ndetse ubwo bwato nta n’ubwishingizi bwari bufite”
Mu bantu 33 bari muri ubwo bwato, 30 ni bo babashije kuboneka ariko babiri muri bo bitabye Imana ni mu gihe abagera kuri batatu bakomeje gushakishwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi (Police Marines)
Uyu muyobozi w’umurenge wa Boneza yakomeje avuga ko abandi 28 bameze neza aho bari kwitabwaho kuri Centre de Sante ya Kinunu.
Mudahemuka Christophe yakomeje avuga ko aba baturage bavaga i musozi berekeza ku kirwa cya Bugarura aho bari bagiye mu bukwe guhemba uwitwa Ufitimana Nelson wari uherutse kubyara bakaba bagendaga mu bwato bwa Ntirivamunda Eriel wabukoreshaga mu kazi ko kuroba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa boneza yavuze ko atari kenshi muri uyu murenge wa boneza haba impanuka y’ubwato ko iyari iherutse yabaye nko mu mezi atanu ashize aho bwari ubwato bwari bwikoreye ibitoki n’indi mitwaro kubera imvura yari iri kugwa bukora impanuka.