Aba DASSO babiri, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abandi bakozi 2 b’Akarere, baherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imyenda n’inkweto yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, birukanwe burundu mu kazi.
Abo bantu batawe muri yombi tariki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imfashanyo y’imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Amakuru ahari ni uko DASSO Ndungutse Jean Pierre , Muhawenimana Claudine n’umushoferi witwa Muhire Eliazar birukanwe burundu.
Inama y’umutekano itaguye y’aka karere ka Rutsiro yateranye ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2023 yemeje ko Mujawamariya Nathalie, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie, ushinzwe Amakoperative mu Karere nabo birukanwa.
Amakuru avuga ko Akarere kagiriwe inama yo kwirukana burundu bariya bakozi kabone n’ubwo Inkiko zitarabahamya ibyaha bakekwaho.
Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ko Uwamahoro Eugénie w’imyaka 36, ushinzwe Amakoperative ari kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo, biravugwa ko inda yari atwite yavuyemo.
Avugana n’umunyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose ntiyashatse kuvuga ku iyirukanwa ry’aba bakozi.
Ifungwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga imyenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko yaribwe.
Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa inkunga.