Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rutsiro, barataka gukorerwa ihohoterwa, bagasaba inzego zitandukanye kubarenganura.
Abavuga ibi ni abo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba. Aba bavuga ko kuri ubu batakigira amafaranga kuko n’ayo bakorera, basabwa kuyaha yose umugore.
Bongeraho ko n’uwiguriye icupa ry’ inzoga, iyo ageze mu rugo abibazwa.
Umwe yabwiye BTN TV ati “Ubu nta mugabo ugisoma icupa,inzoga ni iy’abagore, wanayisomyeho waba ufite ibibazo. Njye mbyambayeho , na n’iyi saha.
Aba bavuga ko nta burenganzira bagira ku mutungo w’urugo, babwambuwe n’abagore bishakiye.
Umwe ati “Ntabwo nakwirarira nta kintu natanga mu rugo ngo ni icyange. N’uyu mupanga sinawutiza, batawumbujije.”
Undi nawe ati “ Umugore ajya aho ategeka, ntabwo umugore ari gushaka ahantu aba ategekwa.Nonse njyeho nkubeshye? Dore ndashaje mfite imyaka 70, ntabwo umugore ari kuba aho ategekwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, yatangaje ko ibi bitari bizwi ko abagab bo muri aka gace bahohoterwa n’abagore babo.
Yagize ati “ Abagabo bakubitwa n’abagore ntabwo byari bimenyerwe ariko iyo twigisha abantu ibijyanye no kwirinda amakimbirane n’ihohotera, tubimenyesha abantu bose muri rusange. Tubigisha ko bose bagomba kubana mu bworoherane, bakubahirza uburenganzira bwa buri umwe wese.”
Umuryango utegamiye kuri Leta ukora gahunda zo kurwanya ihohoterwa (RWAMREC) mu bushakashatsi bwawo bwo mu 2022, wagaragaje ko hari abagabo bagera kuri 18% bakubitwa n’abagore babo , bashaka kubivuga bikabatera ipfunwe.