Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yateje impaka zikomeye muri iyi kipe aho abayobozi bamaze gucikamo ibice bibiri, bamwe bifuza ko ahaguma ni mu gihe abandi bumva yashimirwa agakomereza ahandi akazi.
Ibi byose bishingirwa ku musaruro w’uyu rutahizamu mu myaka 4 amaze muri iyi kipe, kuva 2018 yayigeramo amaze gushyiraho agahigo ko gutsinda ibitego 65, ibitego bidafitwe n’undi mukinnyi muri iyo myaka.
Nk’uko ikinyamakuru Mwanaspoti kibitangaza, impaka ni zose mu buyobozi bwa Simba SC bamwe bavuga ko bamureka akagenda ni mu gihe abandi batabikozwa.
Ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe bubivagaho rumwe kuba yasimbuzwa rutahizamu Habibu Kyombo wa Mbeya Kwanza yamanutse mu cyiciro cya 2 watsinze ibitego 6 mu mwaka w’imikino urangiye wa 2021-22.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “agahigo k’ibitego 65 katumye bigorana gusesengura umusaruro we mu gihe ikipe yose itari imeze neza muri uyu mwaka w’imikino. Impaka zerekeye Kagere ni zose kandi zikomeye sinzi niba zirangira uyu munsi cyangwa ejo.”
Ngo uretse Kagere hari n’abatifuza ko Bocco na Mugalu bagenda. Ati “Uretse Kagere, hari John Bocco na Chris Mugalu, mbere byagaragaraga ko bafite amahirwe menshi yo kuguma muri iyi kipe, ariko ubu byahindutse hari abatabashaka bifuza ko bagenda n’abashaka ko bahaguma, bityo abo barutahizamu 3 bashyuhije Simba SC umutwe.”
Umwaka we wa mbere muri Simba SC wa 2018-19, Meddie Kagere yatsinze ibitego 23 muri shampiyona, uwakurikiyeho wa 2019-20 atsinda 22 (iyo myaka yose yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania), 2020-21 yatsinze 13, 2021-22 aho atanakinnye imikino myinshi yatsinze ibitego 7.