Rutahizamu Johan Bakayoko w’Ikipe ya PSV Eindhoven yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, yatangaje u Rwanda mu bihugu yumva ashobora kuzahitamo gukinira.
Bakayoko w’imyaka 19 y’amavuko, nyina umubyara ni Umunyarwandakazi mu gihe se ari umunya-Côte d’Ivoire.
Uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, asanzwe akina nka rutahizamu w’imbere ku ruhande rw’iburyo (kuri numéro 7).
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, yabajijwe ku kipe y’Igihugu ateganya gukinira; avuga ko ataramenya niba azakinira u Bubiligi, Côte d’Ivoire cyangwa Amavubi y’u Rwanda.
Ati: “Mu by’ukuri, sindamenya igihugu nzahitamo. Ntabwo ndabitekerezaho neza. Bijyanye n’inkomoko z’imiryango, nshobora no guhitamo Côte d’Ivoire cyangwa u Rwanda. Bizaterwa n’ibintu byinshi.”
Bakayoko kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri PSV ya kane by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’Abaholandi, dore ko muri uyu mwaka w’imikino amaze kuyitsindira ibitego bitanu mu mikino 15 amaze gukina muri shampiyona.
Amaze kandi gutanga kuri bagenzi be imipira itatu yavuyemo ibitego.