Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku ishimishamubiri.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter RIB yagize iti: ‘‘RIB yafunze Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga”.
Uyu mwanditsi ngo yijeje umugore wari waratanze ikirego kumushirira dosiye ye hafi kuko ngo abifitiye ubushobozi nk’umucamanza. RIB Yakomeje iti: ”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza”.
RIB yashimiye abantu bose batanga amakuru ku byaha bya ruswa inashishikariza abaturage bose kugira umuco wo gutanga amakuru ku byaha bya ruswa kugira ngo icike burudu. Yagize iti:’‘RIB irashimira uwatanze amakuru kugirango ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ariyo yose kuko aribwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cyacu”.
Kuri ubu uyu ucyekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagikorwa dosiye yo gushikiriza urukiko.