Uramutse ushaka kuduha amakuru cyangwa kwamamaza waduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri 0783847452/ 0786312004
Irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda rizwi nka Miss Rwanda 2022 ryaratangiye ku ikubitiro ryahereye mu ntara y’amajyaruguru, uburengerazuba, amajyepfo, n’iburasirazuba kuri ubu hakaba hatahiwe umujyi wa Kigali.
Uko imyaka igenda ishira ni ko abakobwa bitabira iri rushanwa biyongera gusa nanone ni nako ibitekerezo mu bakurikirana iri rushanwa byiyongera kubera ibyo bamwe babona bitandukanye n’ibyo bari biteze.
Mu myaka yashize mbere y’iryabaye muri 2018, havugwaga ko iri rushanwa riha amahirwe abana bo mu migi ndetse abenshi ugasanga ari abana bifashije. Byaje gusa n’ibihindura isura ubwo muri 2018, Miss Umutoni Uwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto. Ntawahamya neza ko yayiteze yabuze amikoro yo gutega Tax Voiture ariko byabaye agashya kuko abenshi bari bamenyereye kuza mu mamodoka yabifite.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, haje kuba ibidasanzwe aho Miss Mwiseneza Josiane yitabiraga iri rushanwa. We uretse niyo Moto twavugaga haruguru, yitabiriye amajonjora mu karere ka Rubavu aje n’amaguru kandi yakoze urugendo rw’ibirometero byinshi kugira ngo aze kwitabira iri rushanwa. Kuva uwo munsi kugeza ubu ibyabaye ni Amateka.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, hamaze gutangwa amakamba atatu, iryahawe Miss Nimwiza Meghan (Ritavuzweho rumwe kubera umurindi wa Josiane), iryahawe Miss Nishimwe Naomie (Byavugwaga ko akwiye irya Miss Popularity), ndetse niryahawe Miss Ingabire Grace. Aba ba Miss bose tumaze kubabwira bose baturuka kwa ba Afande ababyeyi babo ni abasirikare bakomeye bityo benshi ntibiyumvishe ukuntu byabaye uruhurirane(coincidence).
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa Miss Nimwiza Meghan yavuze ko nubwo bibaye gatatu kikurikiranya ariko ari ibyahuriranye(Coincidence) ndetse ko nta gitutu (Pressure) namba bashyirwaho.
Ati:”Nta hanu bihuriye, ni ibyahuriranye, nta hantu bihuriye rwose no kuba ari abana b’abasirikare.Kuri twe tureba umwana tuti ese arashoboye ? rwose twe icyo tureba ni umwana si umubyeyi”
Miss Rwanda VS Abakoresha imbuga nkoranyambaga
Mu gihe iri rushanwa rya MissRwanda2022 ryatangiraga, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara abantu bavuga bimwe mu bibera muri iri rushanwa gusa ugasanga bavuga ko hari abantu babatera ubwoba bwo gutangaza aya makuru hakibazwa ubiri inyuma bikayoberana.
Dore bimwe mu bivugwa kuri iri rushanwa
Uwiyita Ya Nigga kuri twitter yavuze ko ngo muri iri rushanwa iyo bari gutoranya abakobwa bazahagararira intara ngo baba bazwi kare ndetse n’umukobwa uzavamo Miss Rwanda aba azwi kare gusa bikaguma hagati y’abantu bake. Uyu amaze kwandika ibi hari uwamusubije ati: “Ubona bakwa za terefone ukagira hari ikindi bashaka, bagira ibintu byose prive kugira ngo hatazagira umukobwa ubavamo”.
Uwitwa Kemnique wagaragaje kugira ibyo avuga kuri MissRwanda ariko akagaragaza ko hari benshi bari kumwandikira bamutera ubwoba na we yari yagize ati:”Amakuru mfite kuri miss Rwanda nahawe na Judge umwe ndetse n’umukobwa wayitabiriye ndamutse nyababwiye sinazaramba gusa icyo nababwira nuko bava muri boot camp bababwiye ko ntawemerewe kuvuga ibyo yabonye Ikindi kuba abana badakora projects zabo bamaze gutorwa nabo sibo barananizwa”
Uyu Kemnique yongeye kwandika agira ati:”Ejo tuzavuga miss Rwanda ,ubusambanyi bubamo kugirango umukobwa atware ikamba, Ruswa zitangwa, gutumizwa bagahabwa warning y’umuntu ugomba gutwara ikamba mureke tumene umuceri nihahandi“.
Nyuma yo gutangaza aya magambo Kemnique nibwo yagiye ahabwa ubutumwa butandukanya bumwihanangiriza kureka kuvuga ku bijyanye na Miss Rwanda.
Rukundo Patrick uzwi nka Patycope wabaye muri bamwe mu bategura iri rushanwa yari yatangaje ko agiye gushira hanze amabanga yose kuko ngo atakiri mu bategura iri rushanwa gusa ntacyo yaje gutangaza bivugwa ko na we bamwegereye bakamuganiriza akaruca akarumira.
Yari yagize ati: “Guhera kuri iyi tariki ntabwo nkiri muri team ya Miss Rwanda, Ubu hagiye gushya kandi ukuri kose kugiye kujya hanze”
Ntawakemeza ijana ku ijana ko ibivugwa aribyo cyane ko nta bushakashatsi bwimbitse twabikozeho ariko nanone umunyarwanda yaravuze ati:”Nta nduru ivugira ubusa” kuba bamwe mu bagerageje kuvuga kuri iri rushanwa konti zabo bamwe barazibuze abandi bahabwa ubutumwa bwo kubatera ubwoba ndetse bamwe bivugwa ko bahabwa amafaranga ngo baceceke bikaba byibazwa impamvu bashira imbaraga zingana gutyo mu bintu bazi ko atari byo.