Kuva ku wa 6 Nyakanga 2023, Nahimana Théogène wigisha Imibare muri G.S Cyato King’s House School, mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi yabuze ku kazi n’iwe mu rugo mu mudugudu wa Gitovu, akagari ka Kabagina muri uyu murenge wa Nyakarenzo, bagenzi be bakorana bakavuga ko yavuye ku ishuri avuga ko agiye kubazanira amafaranga yabo 1.700.000 yari ababikiye mu kimina ntagaruke.
Amakuru bwiza dukesha iyi nkuru yahawe n’umugenzuzi w’iki kimina, unahagarariye bagenzi be, Ingabire Illuminée Céléste, ni ay’uko ubwo, ku wa 6 Nyakanga, bari mu nama yo kureba aho amafaranga Nahimana Théogène yari ababikiye ageze ngo hakorwe ibyo bita’ Kurasa ku ntego’ bagabane,buri wese agire ayo atwara banagire ayo bishimishirizamo hamwe, buri wese wari wagujije yishyuye ayo yabazwaga,bateranije basanga bagomba kugabana 1.700.000.
Akomeza avuga ko uyu Nahimana yababwiye ko kugira ngo imibare igende neza ari uko buri wese urimo ifaranga abanza kurizana,muri uwo mwanya abari barimo imyenda bose bishyura amafaranga 234.000, bayabaze yose basanga bagomba kugabana 1.700.000 ari abarimu 40, buri wese bitewe n’ayo yari agejejemo.
Ati: “Twamaze gukora imibare twese hamwe, tubonye ariya, bigeze mu ma saa munani z’amanywa inama irasoza, asaba uruhushya rw’isaha 1 y’uwa 7 Nyakanga ngo azajya kuyabikuza kuri SACCO ya Nyakarenzo, ayazane, saa yine n’igice z’uwo munsi tuyagabane, tunatanga komande y’aho tuziyakirira twishimira ko twagize icyo twizigamira, asigaye buri wese akayacyura.’’
Arakomeza ati: “Twaramutegereje turaheba,ariko kuva kuri uwo wa 6 Nyakanga tugitaha yahise akuraho telefoni, n’uwo munsi turamuhamagara turaheba. Kuko twanateguraga ubukwe bwa mugenzi wacu,ayo mafaranga abenshi twari kuyamutwereramo n’uwo Nahimana afitemo imirimo ubundi atari yagombye kuburamo, twakomeje kwihumuriza turamutegereza n’uwo munsi urira, umuntu turamubura.’’
Avuga ko bukeye ku wa 8 Nyakanga batashye ubukwe bwa mugenzi wabo, n’umugore w’uwo Nahimana, usanzwe ukora ku bitaro bya Mibilizi abuzamo, Ingabire amubajije aho umugabo we ari avuga ko kuva ku wa 4 tariki ya 6 Nyakanga, yavuye mu rugo nijoro amubwiye ko agiye gusenga mu butayu, kuko ngo hari igihe yajyaga agenda akamara iminsi 2 akazagaruka, agira ngo ni ho yagiye, ariko na we atangira kugira impungenge abonye iyo minsi yose, nta kanunu ke.
Ati: “Ni umuntu twizeraga rwose,wari umukristo wizerwa cyane mu itorero ry’Abangilikani ari ryo na nyiri iri shuri, ku buryo twumvaga atatwiba, byanatumye ayo mafaranga yose tugenda tuyamuha, tuguza twishyura ntaho asinya, kikaba ari ikimina cyari kidufitiye akamaro cyane. Uwakeneraga amafaranga 300.000 n’ari munsi yayo, yayabonaga byihuse, agakemura ikibazo adacishijwemo ijisho. Nkanjye muri iryo gabana nagombaga gucyura 158.000 nyategerejeho kwikenura none nta cyizere mfite cyo kuyabona, dutangiye kwiyakira’’
Avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri bwahise bubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge n’ushinzwe ishami ry’uburezi ku karere ka Rusizi, busabwa gukora raporo yanditse, niba hari inyandko zigaragaza uko ayo mafaranga bagiye bamuha zikaboneka, bakamushakisha akayaryozwa, yanamara iminsi 5 y’akazi yikurikiranya ataboneka,akaba yanafatirwa ibihano birimo kwirukanwa, nk’uko ngo itegeko ribivuga.
Ngo si ubwa mbere Nahimana ufite umugore n’abana 3, wari umaze imyaka 3 ababikira amafaranga, abura, kuko no mu myaka ishize,mbere ya COVID-19, aho yakoraga yigeze gucinakana umugore w’undi mugabo, bamarana imyaka 2, ari umugore we, ari n’umugabo w’uwo mugore wundi batazi aho baba, iyo myaka ishize babona aragarutse, asaba umugore imbabazi, yongera gukora ikizamini cy’akazi, ari bwo yaje kwigisha aha muri GS Cyato King’s house school, na ho agiye kumara icyumweru batazi aho ari.