Umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Murira (GS Murira) mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, akaza guhagarikwa mu kazi azira kumara iminsi atajya mu kazi nta mpamvu izwi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abakobwa bane yigishaga akabatera inda.
Yatawe muri yombi nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukoreye muri aka karere ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko, ababyeyi bakaruha amakuru avuga ko uyu mwarimu yidegembya kandi yarasambanyije abanyeshuri bane akanabatera inda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yatawe muri yombi.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya abanyeshuri. Afunganywe mu buryo bw’iperereza n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri”.
Mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni.