Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 witwa Kwizera Eric wo mu karere ka Rusizi arakekwaho kwivugana se umubyara witwa Ndagijimana Celestin amukubise inyundo.
Aya mahano yabereye mu murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Mushaka umudugudu wa Gakombe muri kano karere ka Rusizi ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021.
Uyu ni we mwana wabanaga na ndetse na mukase dore ko nyina umubyara yitabye Imana, uyu musore kandi amakuru dukesha umuseke avuga ko yari yaravuye mu ishuri akora akazi ko guterura imizigo kandi ngo yarangwaga n’imyitwarire itari myiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo ari naho aya mahano yabereye, Nyirangendahimana Mathilde, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayamenye ku munsi w’ejo gusa ko kugeza ubu bataramenya intandaro yabyo.
Uyu muyobozi yavuze ko mu mezi atandatu ashize uyu musore yigeze gushyamirana na nyakwigendera gusa ko ubu bari babanye neza, hakekwa ko bapfuye amakimbirane yo mu ngo.
Nyirangendahimana yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, babaganiriza ndetse bakabagira inshuti hirindwa ko bakurana imyitwarire mibi.
Yagize ati “Abantu bagerageza kubana neza mu mibereho yabo, abana tukabagira mu nshingano kuva ari bato ari ukubigisha, tukabigisha, ari ukubaganiriza, tukabaganiriza.”
Uyu musore yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga, nyakwigendera we yahise ashyingurwa.