Umusaza w’imyaka 90 wakekwagaho amarozi, yemereye mu ruhame ko ibyo bikorwa abikora, yemera gusaba imbabazi ndetse ubuyobozi nabwo busaba abaturage kudacikamo igikuba.
Uyu musaza ni uwo mu kagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abaturage bo muri uyu Murenge , bashinja uyu musaza amarozi bashingiye ku kuba hari ubwo bakoze umuganda iwe, bakahasanga ibintu bidasanzwe bitabye mu butaka birimo imisatsi, uduce duto two kumagufwa y’imibiri y’abapfuye, impu z’inyamaswa ngo hari n’ abaturage benshi baza rwihishwa gucishiriza amarozi kuri uyu musaza.
Ubwo kuwa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, yari mu Nteko y’Abaturage, yemereye mu ruhame ko ibyo bamuvugaho abikora,asaba n’imbabazi ko abiretse.
Ati”Ntabwo abantu barenga icumi baguhamya ibintu atari byo ndabyemera ndabikora mu ruhame ndasaba abaturage imbabazi”.
Bamwe mu baturage bari mu nteko baganirije Umuseke, bavuga ko batizeye neza ko asabye imbabazi abikuye ku mitima ko asanzwe abajijisha.
Musabyimana ati”Si ubwambere, Twigeze gukora n’umuganda wo gusahaka ibyo birozi bye tubisanga iwe birimo ibidasobanutse, barabitabitse batera ho umuvumu ibindi tubisanga mu bo bakoranaga, baratubeshya, bakora inyandiko bavuga ko batazabisubiramo”.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE ko uyu musaza we n’umugore we batangiye ibyo kuroga mu mwaka wa 1962.
Aba baturage bakomeza bavuga ko atari we wenyine ubarembeje ko ari itsinda,basaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo giteza amakimbirane mu miryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo ku bufatanye bw’inzego zose kirigukurikiranwa.
Ati”kubufatanye n’inzego zibishinzwe turi kubikurikirana mu gihe habomekamo bimwe mu bimenyetso bigize icyaha, akaba yashyikirizwa RIB”.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa Emmanuel mu butumwa yatanze ,yasabye abaturage kudacikamo igikuba.
Ati”Turasaba abturage kugira ihumure ubuyobozi bubabereye maso Kandi turabizeza umutekano usesuye bakirinda ubwoba n’igihunga baterwa n’aba bakekwaho uburozi”.
Umurenge wa Nkungu ni umwe mu mirenge 18 y’Akarere ka Rusizi, abawutuye, umubare munini batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.