Saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 23 Werurwe, ku nkengero z’umuhanda w’igitaka, iruhande rw’uwa kaburimbo w’ahitwa mu kadasomwa, umudugudu wa Batero, akagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30, wabonywe mu gishashi kinini n’abatambukaga, nyirawo ntaramenyekana.
Nk’uko bikubiye mu makuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko ari yo yari abashije gukusanya mu baturage bari bahari, hategerejwe RIB ngo iperereza ryimbitse ritangire, ngo uyu murambo wabonywe n’abaturage batambukaga, bahamagara ubuyobozi na bwo bwihutira kuhagera.
Ati: “Ubwo hari abaturage batambukaga muri aka kayira mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, babonye urushashi runini, rubyimbye bibwira ko ari imari ishyushye irimo,hari nk’ababa bayihataye nijoro bagize abo bikanga, bafunguye basanga ni umurambo w’uriya mugore, bahita baduhamagara batanga amakuru, turaza dutangira kubikurikirana.’’
Yavuze ko banze guhita bafungura ishashi yose RIB itarahagera ngo ikurikiranye ibimenyetso byose hamenyekane imyirondoro ye, uko yishwe n’icyamwishe, ariko ikigaragara ari uko yaba yanizwe kuko uretse amaraso yari amuri mu mazuru nta kindi gikomere gihita kigaragara yari afite, hari hategerejwe ko RIB ihagera, bagafungura iyo shashi, hakarebwa niba nta bikomere yaba yari afite ahandi ku mubiri, bo batarebye.
Avuga ko binakekwa ko abamwishe babanje kumusambanya kuko urebeye umurambo muri iyo shashi, igice cyo hasi wari wambaye ubusa buri buri, hejuru wambaye akenda gafata amabere bakunze kwita isutiye (soutien), icyo bakoze ari ugufungura ishashi mu gice cy’amaso gusa,ngo mu bahanyura barebe niba hari uwaba amuzi atange amakuru.
Akomeza avuga ko hari bamwe mu baturage bavuze ko bamuzi, ko yari atuye mu Gatandara, mu murenge wa Mururu muri aka karere, akorera uburaya ku Rusizi rwa mbere, hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC, ibyo ariko bikaba ngo ari amakuru atahita yemezwa, kuko n’abo babivuze bahise bagumanwa ngo bifashishwe mu iperereza, icyemezwa ari ikiza kuba cyagaragajwe n’iperereza, n’isuzuma rya muganga.
Bibaye hashize iminsi 4 gusa mu murenge wa Gihundwe uhana imbibi n’uyu, yombi igize umujyi wa Rusizi, umugabo yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, we akaba yaranahise yishyiikiriza RIB, Sitasiyo ya Kamembe, abaturage bakaba bakomeje kwibaza iby’izi mfu zibasira abagore, uyu muyobozi icyakora akaba yabahumurije avuga ko byose bikurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe, igihe icyo ari icyo cyose babonye igishobora guhunganya umutekano, cyane cyane hakumirwa icyaha kitaraba, akanabasaba guhagurukira rimwe bakarwanya iyi ngeso mbi y’ubwicanyi igenda ifata indi ntera muri uyu mujyi.